Indirimbo yabo "Ibyiringiro" ishoye imizi muri Yobu 14:7 havuga ngo "Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, Kandi kikajya kigira amashami y'ibitontome." Ni indirimbo bakoze mu gihe u Rwanda n'isi bari kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane z'Abatutsi zisaga Miliyoni mu minsi 100.
Umuyobozi wa Chorale Philadelphia ya ADEPR Nyamata, Nkeshimana Valens, yabwiye inyaRwanda ko bahisemo gukora iyi ndirimbo bise "Ibyiringiro" mu rwego rwo "kwifatanya n'umuryango nyarwanda muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31 abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994".
Arakomeza ati "Indirimbo yacu ikubiyemo ubutumwa buhumuriza, bukomeza kandi bushishikariza abanyarwanda kunga ubumwe mu kubaka u Rwanda ruzira amacakuburi."
Yasabye Abanyarwanda gukomera no kudaheranwa n'agahinda baharanira kwiyubaka, gusigasira ubumwe bwagezweho no gusenyera umugozi umwe mu "kurwanya icyasubiza igihugu mu bihe bibi cyanyuzemo".
Yanageneye ubutumwa abakristo bose muri rusange. Ati "Nk'uko tubisanga muri Matayo 5:14 “Muri umucyo w'isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y'umusozi ntubasha kwihisha".
Yunzemo ati "Uruhare rw'Abakristo ni ugukomeza gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwimakaza amahoro, urukundo n'ubuvandimwe no kubiba imbuto nziza bakomora kuri christo bizeye aho baherereye hose."
Philadelphia Choir yashinzwe mu mwaka wa 1992, ifite abanyamuryango 32 gusa. Yahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye benshi mu baririmbyi bayo barimo na Hitimana Raphael wari uyoboye Philadelphia Choir.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga Miliyoni mu minsi 100, abaririmbyi ba Philadelphia bongeye kwihuza no kwegera Imana bakomeza umurimo wo kwamamaza amahoro n'isanamitima binyuze mu ndirimbo.
Philadelphia Choir yagiye yiyongera mu mubare, ndetse ikomeza gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu bantu no guhesha Imana icyubahiro. Ubu, ifite abanyamuryango 105, barimo abagabo 20, abagore 49, n’urubyiruko 36. Bahamya ko bafite indirimbo zirenga 203.
Muri 2017, Philadelphia Choir yashyize hanze umuzingo wabo wa mbere, ugizwe n’indirimbo 10 z’amajwi n’amashusho. Muri 2024, bashyize ahagaragara album ya kabiri nayo igizwe n'indirimbo 10 zateguwe hakoreshejwe uburyo bugezweho bwa 'Live Recording'.
Indirimbo ya mbere kuri iyi album yitwa “Ishimwe Ryanje ", ikaba yarageze hanze tariki ya 19 Mutarama 2025. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana no guhumuriza abakristo, kandi ikaba itanga ihumure ku bakristo baganisha mu rugendo rw’ijuru.
Philadelphia Choir yihatira gukomeza kuba isoko y’amahoro, urukundo, n'ubumwe mu bantu, ikaba intangarugero mu kumvikanisha ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu buryo bw’ibikorwa by'urukundo no mu ndirimbo zisingiza Imana.
Nubwo yahuye n’ibizazane bitandukanye, Philadelphia Choir yakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu ndirimbo. Biyemeje gukomeza gushyira imbere umurimo wo kwagura ubwami bw’Imana, guhindura imitima, no gufasha sosiyete nyarwanda kubona amahoro no kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Philadelphia Choir bakoze indirimbo ihumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo #Kwibuka31
Philadelphia Choir yifatanyije n'abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
REBA INDIRIMBO Y'IHUMURE YA PHILADELPHIA CHOIR YITWA IBYIRINGIRO