Famille des Amis Adultes Rwanda ni Umuryango washyiriweho ababyifuza bahuje umugambi kandi buzuzanya ku nama zo kubaka umuryango. Uyu muryango washinzwe muri 2023 na Mugisha Jean Marie Vianney, ukaba ufite abanyamuryango barenga 400. Uyu muryango ujyamo umuntu wese wubatse ubishaka kandi ugendera ku mabwiriza agenga Famille des Amis Adultes Rwanda [FAA Rwanda]
FAA Rwanda ifite intego yo gutanga inyigisho z'umuryango mu buryo bw'ikoranabuhanga, gutanga inama ku bazikeneye hifashishijwe uburyo bwa online cyangwa imbonankubone, gutanga inyunganizi ku bafitanye amakimbirane mu muryango, no gutanga inama ku bafite ihungabana ry'urushako. Ibi byose bikorwa hifashishijwe inzobere zibarizwa muri uyu muryango.
Kuwa Gatandatu tariki 07 Kamena 2025, FAA Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu rwego rwo kwiga amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

FAA Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka y’u Rwanda
Basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, berekwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ukuri kwayo, uko yashyizwe mu bikorwa, ingaruka yateje ndetse n’uko Ingabo zari iza RPA zabohoye Igihugu, zigasubiza u Rwanda n’Abanyarwanda ijambo.
Uwashinze uyu muryango akaba n'Umujyanama Mukuru, Mugisha Jean Marie Vianney, yavuze ko bakoze iki gikorwa kubera ko Kwibuka ari inshingano za buri wese, ari nayo mpamvu "nkatwe FAA Rwanda, hashize iminsi mike twishyize hamwe, tukaba rero twaragize igitekerezo cyo kuza hano kugira ngo twunamire abacu".
Yakomeje avuga ko kwibuka ari inshingano za buri muturarwanda wese. Ati: "Natwe, twaje kugira ngo twunamire abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko noneho tugamije gutekereza kuri aya mateka y’urwangano n’ubugome twashowemo na Leta mbi n’ubutegetsi bwatumye Abanyarwanda bamarana, Abatutsi benshi bakicwa, akaba ari nayo mpamvu twaje kugira ngo twibuke amateka mabi, ariko tunakumire, tunirinde icyo ari cyo cyose cyatuma dusubira muri aya mateka mabi."
Mugisha kandi yavuze ko nka FAA Rwanda, biyemeje gukumira icyo ari cyo cyose cyatuma Jenoside yakongera kubaho ukundi. Yashishikarije ababyeyi gusura uru rwibutso bakamenya amateka mu rwego rwo kugira ngo babone icyo babwira abakiri bato.
Yavuze kandi ko abanyarwanda bakwiye gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho. Ati: "Ni muri urwo rwego rero twibuka, ariko tuniyubaka, ndetse tunakangurira buri wese gukumira ko Jenoside yakongera kubaho ukundi."
Mugisha yavuze ko ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basuye ibice bitandukanye by’uru rwibutso, biyemeza kwamagana uwo ari we wese, aho ari ho hose, wakongera gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi wa FAA Rwanda, Kimenyi Damien, nawe yavuze ko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwiga amateka u Rwanda rwanyuzemo, kugeza ubwo Ingabo zari iza RPA zafashe iya mbere zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko nka FAA Rwanda byabafashije kumenya birushijeho amateka y’u Rwanda. Ati: "Impamvu twibuka nk’Abanyarwanda ni ngombwa mu rwego rwo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.
Ni ngombwa rero guhora twibuka, tunagira ngo dukangurire abakiri bato gukomeza kumenya ingaruka z’ubuyobozi bubi bwaranze igihugu cyacu bugatuma Jenoside iba."
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga 250,000. Aha hakaba ari ku gicumbi cy’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abavandimwe n’inshuti bahurira bibuka ababo.
Nk’ahantu ho kwibukira no gutanga inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda, urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyira imbaraga mu kwigisha abantu ububi bwa Jenoside n’ubundi bwicanyi ndengakamere mu rwego rwo kurinda ko yakongera kubaho ukundi.
Mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abasura uru rwibutso basabwa gusiga ubutumwa bwo kwibuka mu gitabo cyagenewe abashyitsi, mu rwego rwo gukomeza kwibuka abazize Jenoside no gutera imbaraga abayirokotse.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n’ibice bitatu bisurwa:
Igice kinini kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hari igice cyagenewe kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
N’igice kigaragaza amateka ya Jenoside yakozwe mu bindi bihugu byo ku Isi.
Hari n’ibindi bice nk’aho abantu bashobora kwigira amateka bakoresheje ikoranabuhanga, ubusitani, ndetse n’imva rusange zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bice byose bitanga inyigisho ku basura urwibutso.












FAA Rwanda barasaba abanyarwanda kurwanya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside
