Bishop Mutware Runezerwa Patrick ni Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Arise and Shine International Ministries akaba n'Umuvugizi Mukuru w'itorero New Life City Church. Ni umugabo w'umwizera wavukiye mu nzu y'abatambyi. Se Surentendent Rumaraninda yahoze ari Umushumba muri Methodiste Libre yo muri DRC - birumvikana ko Bishop Patrick yakuriye mu gakiza.
Avuga ko muri 1997 yahuye n'imbaraga z’Imana ari kuri ADEPR Shell [Mu Karere ka Kicukiro] ubwo umucyo w’Uwiteka wamumurikiye yumva ijwi rimuhamagara riti 'haguruka urabagirane uhagurutse n'abandi kuko nkugize umucyo umurika mu mwijima'. Kuva uwo munsi yumviye iryo jwi. Muri uwo mwaka ni bwo uyu mushumba yashakanye na Nyirarukundo Alice, ubu bafitanye abana b'abakobwa n’abahungu. Bafite umuryango ushima Imana.
Mu myaka yose amaze mu gakiza, Bishop Patrick Mutware yadutangarije ko ashimishwa no kubona abantu bari bababaye baruhuka, bagakizwa ndetse no kubona impinduka y'amahoro mu ngo no kubona abanyarwanda biyunga. Yunzemo ati "Mu buzima bw'agakiza habamo umunezero muri Kristo ariko habamo n'intambara zitandukanye."
Bishop Patrick Mutware nk'umuntu 'wakuriye mu buzima bwo mu nka', yahoraga yifuza gutangira umurimo mu mashyamba. Yaje kubigeraho awutangiza mu Kayange ho muri Karangazi kuri parike. Ni ikintu cyamushimishije cyane. Avuga ko ikindi ahora yishimira ni ukubona Imana isohoza amasezerano atandukanye yari yaramubwiye agihamagarwa.
Kuri ubu Bishop Mutware ari gutegura igikorwa cy'isanamitima yise "Rwanda Healing Convention 2025" kizaba tariki 29 Kamena 2025 muri Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo kizaririmbamo abahanzi batandukanye barimo Musinga Joe, Elie Bahati, True Promises na Danny Mutabazi. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.
Yavuze ko bateguye iki gikorwa mu kwifatanya n'u Rwanda n'isi muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yongeyeho ati "Arise and Shine International mu nshingano zayo nyinshi hariho n'iyo gusana imitima ndetse no kwifatanya n'izindi nzego z'igihugu cyacu mu kubaka umunyarwanda ukungahaye, utuje ndetse ukize. Intego yacu: gukira bizana ubuzima".
Yavuze ko umusaruro biteze muri iki gikorwa cy'isanamitima ni uko abazitabira igitaramo bazasobanukirwa neza amateka asharira y'u Rwanda "bibahe ishusho nyayo ndetse bumve n'icyo imiyoborere myiza y'igihugu cyacu ibitezeho. Bazumva ubuhamya bw'abamaze gukira ibikomere ndetse n'iterambere bagezeho, biduhe kwibuka twiyubaka nyakuri."
Uyu mushumba urambye mu murimo w'Imana, yavuze ko akenshi imiryango ishingiye ku myemerere ijya yitiranya igikorwa cyo Kwibuka na gahunda zindi zisanzwe za Leta , ugasanga barabiharira Leta "nyamara si ko kuri. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bikora ku marangamutima y'imbere kandi izo ni inshingano z'imiryango ishingiye ku myemerere".
Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Bishop Mutware yageneye ubutumwa abanyarwanda bose muri rusange ati "Ubutumwa ni uko kwibuka tubigira umuco wo gutekereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, tugashyira imbere ubudaheranwa, ubumwe, gukira kw'ibikomere byo mu mutima ndetse no gukomeza ingamba zo kwiyubaka". Yasabye kandi abakristo kuba umucyo umurikira Isi. Ati "Nk'abakristo turi umucyo umurika, ngaho muze twese tumurike. "
Mu 1994 ndetse na mbere yaho, abanyarwanda barenga 90% bari abakristo, ariko ntibyabujije bamwe kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi ijana gusa. Bishop Mutware yabajijwe impamvu ubukristo bwatsinzwe ndetse n'umukoro abakristo n'abanyamadini bo muri iki gihe bafite.
Yagize ati: "Ubukristo ni ikintu gikomeye cyo mu mutima, kwitwa abakristo si ko kuba abakristo, kujya mu misa no mu musigiti no mu rusengero si bwo bukirisitu. Ntibari bakijijwe, ntawakijijwe nyabyo watinya gupfa kugeza aho yica. Abakristo b'ubu bakwiye gukizwa neza, bahaguruke turabagirane mu mwuka no mu mubiri".
Bishop Patrick Mutware ahorana ishimwe ribyibushye ku Mana ku bwo kuzura u Rwanda kandi ikaruha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame. Ati "Kubera urukundo nkunda Imana n'igihugu cyanjye, mpora ngitekerereza ibyiza, by'umwihariko Imana yaduhaye ubuyobozi bwiza cyane".
Yanakomoje ku ishimwe yahaye Perezida Kagame mu myaka 12 ishize aho yamushimiraga ibyiza bitarondoreka yakoreye Abanyarwanda, ati "Nkunda Perezida Paul Kagame kubera ibigwi byiza yakoze kuva ari muto kugeza n'aya magingo aracyarimo gukora imirimo itangaje. Mu 2013 twamushimiye nka Arise and Shine dufatanije n'inshuti zacu Vision International University".
Ati "Ni njye wakoze icyo gikorwa cyo gushimira Umukuru w'Igihugu cyanjye. N'iyo abanyamahanga bampaye umwanya iwabo, mbanza kubabwira ubudasa bwe [ibigwi bya Perezida Kagame]. Twamushimiye igikorwa gikomeye cyo kunga abanyarwanda no kutemera ko bakwihorera, kwanga akarengane no kurwanya ruswa".
Vision for Africa, Arise and Shine International Ministries na Vision International University, bafatanye urunana muri iki gikorwa cyo gushimira Perezida Kagame. Bishop Mutware yabwiye inyaRwanda ko bahaye Perezida Kagame impano y'ifoto igaragaza Dawidi yica Goriyati, bashimira Perezida Kagame kuba yarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
By'umwihariko, Vision International University yo muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahaye Perezida Kagame ishimwe ryihariye ry'Impamyabumenyi y'Ikirenga y'Icyubahiro mu mibanire y'abantu, bamushimira nk’Umuyobozi w’Indashyikirwa mu guteza imbere amahoro n'ubuyobozi bushingiye ku mahitamo y'abaturage mu Rwanda.
Icyo gihe Perezida wa Vision International University, Stan DeKovan, yavuze ko igihembo bahaye Perezida Kagame “Arabikwiye rwose. Ubuyobozi bwe kuva mu 1994 buratangaje. Imigambi ye n’ingamba zafashwe kugira ngo u Rwanda ruve mu bihe bikomeye cyane rujye aho rugeze ubu ni igitangaza. Biragaragaza ubushobozi bukomeye n’ubuhanga afite nk’umuyobozi”.
James Musoni wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ni we wakiriye igihembo mu izina rya Perezida Kagame. Mu butumwa bwe, yashimiye kaminuza yahaye Perezida Kagame igihembo, anashimangira ko iri shimwe ari ikimenyetso cy’umusaruro w’ubufatanye bw’Abanyarwanda mu kubaka amahoro n’ubumwe.
Yaragize ati: “Iki gihembo ntikireba Perezida Kagame wenyine, ni ikimenyetso cy’umuhate w’Abanyarwanda bose mu rugendo rwo kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge. Turashimira Vision International University ku cyubahiro yahaye igihugu cyacu n’umuyobozi wacu".
Bishop Patrick Mutware yabwiye InyaRwanda ko nyuma y'icyo gikorwa, baje kwakirwa na Perezida Kagame, bamushimira imbonankubone ku bw'ubudasa bwe mu miyoborere ye ikomeje kwirahirwa n'amahanga ndetse bamwe bakifuza ko nabo yabayobora.
Bishop Mutware yavuze ko afite ishimwe ku Mana ku bwa Perezida Kagame wazuye u Rwanda
Bishop Mutware yateguye igikorwa cy'isanamitima yise Rwanda Healing Convention
Musinga Joe, True Promises, Elie Bahati na Danny Mutabazi bazaririmba muri iki gitaramo Rwanda Healing Convention