Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025, kikaba cyarabanjirijwe n’urugendo rwo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye i Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ari na ho Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikorera. Iyo ngoro ni igicumbi cy’amateka y’ubutwari bw’ingabo za RPA/FPR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubyiruko rwo muri AEBR Kacyiru, ruri mu bitabiriye uru rugendo, rwashishikarijwe kumenya amateka nyakuri y’igihugu, cyane cyane muri iki gihe hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi bikorerwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. AEBR yashyize imbere gahunda yo gufasha urubyiruko rurusengeramo kugira ubumenyi bwimbitse ku mateka y'ukuri y'u Rwanda, ku buryo bazavamo abagabo n’abagore barinda ukuri kandi bahagaze gitwari mu guhangana n’ibinyoma.
Mu butumwa butandukanye bwatanzwe, abayobozi banyuranye bitabiriye iki gikorwa bagarutse ku butwari bw’ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, banashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ku ntambwe yatewe mu kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa, kubaka amahoro no kwimura urwango mu mitima y’Abanyarwanda. Bagarutse cyane ku ruhare rwa gahunda Ndi Umunyarwanda, nk’urufunguzo rwahinduye imyumvire y’Abanyarwanda bava mu moko, bashyira imbere ubumwe bw'abanyarwanda.
Uwari uhagarariye IBUKA mu gikorwa, Bazubagire Prudencienne [ni umwe bagize Komite ya Ibuka ku Murenge wa Kacyiru], yibukije uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yaranzwe n’ubugome ndengakamere. Yagize ati: "Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bishwe rupfu rubi ndetse bashinyaguriwe mu buryo butandukanye".
"Kwihisha mu nsengero kandi hari abantu bagifite amacakubiri, abantu bagifite imyumvire n'inyigisho mbi zo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ntibikwiye, kuba mu rusengero bikwiye kutubera impamvu yo kuvuga ukuri, abafite amakuru y'aho abazize Jenoside batarashyingurwa bari batintuke bahagaragaze, abantu bakomeze ubumwe ".
Bishop Dr. Elizaphane Ndayambaje, Umuvugizi Mukuru wa AEBR mu Rwanda, yashimye ubwitabire bw’Abakirisitu muri gahunda zo kwibuka no kubaka igihugu, abasaba gukomeza kuba intangarugero mu kurwanya ikibi, gusigasira ubumwe, no kuba indorerwamo y’ukuri mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati "Aba twibuka bishwe bazizwa uko bavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, twakoranaga imirimo itandukanye mu itorero, ingaruka za Jenoside rero zashegeshe u Rwanda, umuryango nyarwanda n'itorero muri rusange, birererekana urugendo itorero rigifite na nyuma y'iyi myaka 31 Jenoside ihagaritswe, gukomera ku bumwe bw'abanyarwanda, gukomeza kwigisha no gusakaza urukundo, kugira ngo Jenoside itazongera kubaho kundi".
Iki gikorwa cyo #Kwibuka31, cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye bagize Ubuyobozi bw'itorero rya AEBR, inzego z'ibanze za Leta ndetse na Police mu Murenge wa Kacyiru. Buri mwaka AEBR yifatanya n'abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
AEBR basuye ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bibafashe kwiyongeramo imbaraga zihagije zo guhangana ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994