Kwibuka31: Abanyeshuri biga muri AUCA babarizwa muri FPR-Inkotanyi biyemeje kuba abarinzi b'amahoro

Amakuru ku Rwanda - 02/05/2025 3:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Kwibuka31: Abanyeshuri biga muri AUCA babarizwa muri FPR-Inkotanyi biyemeje kuba abarinzi b'amahoro

Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi muri Kaminuza ya Adventist University of Central Africa (AUCA) basuye u Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukomeza kwigira ku mateka y’igihugu.

Urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya Adventist University of Central Africa (AUCA) bateguye ndetse banasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruherereye ku gisozi mu rwego rwo kurushaho kwiga no gusobanukirwa amateka mabi yaranze u Rwanda bahakura isomo ryo guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi ndetse no gusigasira ibyagezweho.

Uru rugendo rwari rugamije kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusobanukirwa n’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, ndetse no guha icyubahiro inzirakarengane zishyinguwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Muri uru rugendo, abanyeshuri babarizwa mu muryango wa FPR-Inkotanyi basobanuriwe byimbitse amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, banunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bashyinguye muri uru rwibutso.

Nyuma y’uru ruzinduko, habayeho ikiganiro cy’ubusesenguzi cyayobowe na Irakoze Pacifique umwe mu banyeshuri ba AUCA wafatanyije na Dr Charles umurezi muri AUCA, aho bagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu cyunze ubumwe, gitekanye kandi kirangwa n’amahoro.

Umwe mu banyeshuri ba AUCCA bitabiriye uru rugendo, Ghislain yavuze ko uru rugendo rwari rugamije kwigira ku mateka mabi y'u Rwanda ndetse no gufatanyiriza hamwe kwirinda icyuho cyatuma hongera kugaruka amacakubiri mu bantu.

“Nize ko kwigira ku mateka yacu ari byo bizatuma dufata inshingano zacu nk’urubyiruko rwo kubaka u Rwanda rutekanye kandi ruzira amacakubiri ukundi”. Ghislain, umunyeshuri wa AUCA

Barahira Shimwa Organ we avuga ko uru rugendo rwamusigiye isomo ry'uko urubyiruko rukwiye gukora ibishoboka byose rukiyubaka ndetse rugakomeza kubaka Igihugu. Ati “Byanyigishije ko urubyiruko rugomba kwibuka, ariko runaharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi. Niteguye kuba umurinzi w’ibyagezweho.”

Abanyamahanga bitabiriye bagaragaje ko bigiye byinshi muri icyo kiganiro, bavuga ko bungutse byinshi ku mateka y’u Rwanda no ku nzira y’ubwiyunge.

Mary T., umunyeshuri wo muri Kenya  yagize ati “Nabonye ko ubumwe n’ubwiyunge bishoboka. U Rwanda rwabaye icyitegererezo kandi njye nishimiye kuba mpari nk’umunyamahanga.”

Umwairmu muri iyi kaminuza, Dr Charles yasabye aba banyeshuri kuba abarinzi b'amahoro mu byo bakora byose abibutsa ko aribo mbaraga z'Igihugu. Yagize ati “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu. Mugende mwandika amateka mashya atubakira ku mateka mabi twanyuzemo, ahubwo ahamagarira buri wese kuba umurinzi w’amahoro, uharanira ukuri n’ubumuntu.

Iyi ni inshuro ya mbere iri tsinda ry’urubyiruko ryari rigiriye urugendo rwo kwibuka ku Rwibutso rwa Kigali, ariko basabye ko byajya bikorwa buri mwaka, cyane cyane mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwairmu muri iyi kaminuza, Dr Charles yasabye aba banyeshuri kuba abrinzi b'amahoro mu byo bakora byose abibutsa ko aribo mbaraga z'Igihugu

Aba banyeshuri bagize igihe gihagije cyo kuganirizwa ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Aba banyeshuri bashyize indabo ku mva ndetse bunamira Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...