Umuyobozi
w'Ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius, yavuze ko
kubera ubugome bw'indengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranwe,
yasize ibikomere biremereye ku buryo mu gihe cyo Kwibuka bibaho ko hagaragara
abantu bagira ihungabana.
Ati:"Nk'urugero ugasanga nk'umuntu wenda wiciwe umuryango, agafatwa ku ngufu, akanduzwa indwara, iyo iki gihe kigeze, birashoboka ko agira ihungabana".
Yavuze
ko no muri iki Cyumweru cy'Icyunamo hari abo bagiye bakira, ku buryo mu minsi
irindwi igize iki cyumweru hakiriwe abantu bagera ku 2088 bagize ihungabana
rituruka ku mateka y'uko bakomerekejwe cyane.
Ati:
"Bitubwira ko uko imyaka ihita, hari ibikomere biremereye, abantu
bagitonekara n'uyu munsi."
RBC
itangaje ibi nyuma y’uko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaje ko mu Cyumweru
cyo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwakiriye
amadosiye 82 y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo.
Ni mu gihe Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, gitangaza ko uko ingengabitekerezo ivugwa
bituma umuntu wari urimo kwiyubaka asubira inyuma.
Dr Gishoma Darius,
umuyobozi muri RBC, yavuze ko ingengabitekerezo igira ingaruka mbi ku bijyanye
n’ihungabana kuko ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga bituma umuntu yumva adafite
umutekano.
