Imyaka maze ndiho, niyo narwo rumazeho, rutabawe rugobotswe, rusukuye rwubatswe. Imyaka ishize mvutse, niyo narwo rumaze ruhindutse, amahoro ruyayobotse, ubumwe rubwimitse. Rwibohoye rwiyoboye, rushimishije rutuje.
Aya mateka ni ayacu, nubwo yangije igihugu cyacu, ntitwayahunga ntitwayacika, n'uwabikora ntibyamuhira, ntiyatuza ntibyakunda, yaba yihakanye u Rwanda. Rwari rutuje rutangaje, Abera bararusura, rurabakira barinjira, bararara barasubira, baratwinjirira baratwiga, ibanga rijya ku gahinga, bararimenya baradusenya.
Musinga arabakemanga, baramuca aza gutanga, Rudahigwa akorana ubwenge, ati 'turashaka ubwigenge,' bati 'uyu nawe azatugora'. Bati 'urarwaye turakuvura', baramwikiza nawe arataha. Ya Mana irara i Rwanda, yagize urugendo maze iratinda, irarara irasubira. Aho igarukiye isanga byadogereye, bamwe batandukiriye, bishe abavandimwe basangiye.
Ubunyarwanda burasenywa, igihango kiratandukirwa, twimika urwango mu muryango, abari unwe baba batatu. Abari abatunzi bakamira abaturanyi, barahigwa barasahurwa, bangazwa ku gahinga. Habura urukundo habura ubumwe, bamwe bamburwa ubumuntu, bagirwa abanzi bitwa inyenzi, bakubitwa amasuka ngo ni inzoka, baba abagenzi bataruhuka, babura abavandimwe bataratawe, baba nyakamwe bataraciwe.
Inkotanyi ziratabara, ibikomere zirabyomora, igikombe kirasangirwa, abahejwe baratahurwa, abahemutse baragororwa. Amashami y'aya mateka akurana ishyaka, ati tugomba kubaho kandi neza, arafatanya akura yemye.
Ati Rugamba yaradusize, ariko yaturaze urukundo. Ruzatubera umutaka twitwikira, rutubere akabando twicumba, rutubere ingabo iturinda, turugire intego aho turi hose. Bamwe baba imfubyi bataracuka, abandi baba ababyeyi batarashaka, n’abahanzi ku bw' amateka.
Ya ntore rudasumbwa ikora ibyo abandi badakeka, igihugu kigarura uburanga, u Rwanda rujya ku isonga, ruhinduka ishuri ry' amahanga. Ubu amahanga aradusanga, akishimira kurara mu Rwanda ruzira umwanda.
Barahirwa abakura n'abavuka, bazabaho neza birushijeho mu Rwanda rwiza rw'ahazaza, rushamaje rutangaje, rwuje ubwiza buhebuje. Ku bw'ibikorwa byiza by'ubungubu, bikorwa natwe abariho ubu. Barakarama abatwunze, bitanze bakadukura mu mwijima, na n'ubu bakaba bakiturinze. Uru Rwanda twubakana ubuhanga, n'ishyaka nk'irya Musinga na Gihanga, rukurura n'abanyamahanga, yaba abasura bakarara, bagasubira bakanatura.
Ganza Rwanda rwa Gihanga, abana bawe turagukunda, twagize Imana dutozwa icyiza, ejo hazaza naho ni heza, tuhafite mu biganza. Ibyagezwego tuzabirinda, tugukorere tubyongere, abashaka gusenya tuzabarwanya, tubigishe bahinduke, abatabishaka tubareke, Rwanda dukomeze tukubake, uko iminsi igenda ukomeze kwanda.