Mu buhamya yatanze imbere ya Perezida Kagame, mu kiganiro cyahuje Umukuru w’Igihugu n’urubyiruko rugera ku bihumbi 10 muri BK Arena ku wa 21 Ukwakira 2026, Shimirwa yasobanuye uko ubuzima bwe bwahindutse, kuva ku kuba umwana w’intangarugero kugeza ubwo yishoraga mu bikorwa byashyiraga ejo hazaza he mu kaga.
Shimirwa avuga ko yakuriye mu muryango wamwitagaho, akarangiza amashuri yisumbuye afite imyitwarire myiza. Nyuma yabonye akazi ku rwego rw’Umurenge, aho yakoraga imirimo ijyanye no kwakira abantu no gutanga serivisi z’ikoranabuhanga.
Icyakora, ubuzima bwe bwatangiye guhinduka ubwo yahuraga n’abantu bazwi nk’abarembetsi, bakoraga ibikorwa byo kwambutsa inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge.
Avuga ko abo bantu batangiye kumusaba kubafasha kubona amakuru y’aho inzego z’umutekano ziri, kugira ngo babashe gukomeza ibikorwa byabo. Bamuhaga amafaranga, na we akayazigama agamije kuzayashora mu bindi bikorwa.
Yagize ati: “Natangiye kujya mbaha amakuru, ariko inzego z’umutekano zigakomeza kubafata. Batangiye gukeka ko mbabeshya, ni ko kumbwira ko tuzajya tuba turi kumwe kugira ngo bamenye ko nkora akazi kabo neza.”
Kuba yaramaraga igihe kinini ari kumwe n’abo bantu byatumye atangira kunywa Kanyanga. Uko iminsi yagendaga ishira, ni ko yarushagaho kuyizirikaho, kugeza ubwo imyitwarire ye ihindutse ndetse n’umubano yari afitanye n’ababyeyi be ukangirika.
Yaje kuva mu rugo ajya kwibana, atabanje kubimenyesha umuryango we. Amafaranga yari yarazigamye yatangiye kuyamarira mu nzoga, ubuzima burushaho kumukomerera.
Ati: “Nkimara kujya kwibana, ni bwo nahise ntikira burundu. Natangiye kunywa inzoga cyane, amafaranga nari narazigamye ngenda nyanywera buhoro buhoro kugeza ashize. Ubuzima burangora.”
Yageze aho Kanyanga iba igice cy’ubuzima bwe bwa buri munsi
Shimirwa avuga ko ubusinzi bwamugejeje ku rwego rukomeye, aho no mu bikorwa bisanzwe bya buri munsi atabashaga gukora atabanje kunywa Kanyanga. Ati: “Koza amenyo byansabaga kuvanga Kanyanga mu mazi.”
Iyi mvugo igaragaza urugero yari yaragejejweho no kubatwa n’inzoga, ku buryo no mu bikorwa by’isuku ya buri munsi yumvaga akeneye kuyikoresha.
Nyuma yaje kurushaho kwishora mu bikorwa byo kwambutsa ibiyobyabwenge abikuye mu bihugu byabaturanyi abinjiza mu Rwanda. Yavuze ko we na bagenzi be banyuraga mu nzira zitoroshye, zirimo imikingo miremire, aho hari abahanukaga bagakomereka bikomeye, abandi bagatakaza ubuzima.
Ati: “Twacaga mu nzira z’umwijima, ahari imikingo miremire. Hari abahanukaga bakavunika, hakaba n’abahaburiraga ubuzima, ariko kubera ko twabaga twarabaye ibisare, twarakomezaga.”
Nubwo yari afite amashuri n’ubushobozi bwo gukora akazi kamuteza imbere, yisanze mu bikorwa byashyiraga ubuzima bwe n’ejo hazaza he mu kaga. Nyuma yaje gushinga itsinda rye ryakoraganaga n’abandi mu bikorwa byo kwambutsa ibiyobyabwenge.
Amezi abiri mu kigo ngororamuco yahinduye ubuzima bwe
Ibyo bikorwa byaje kurangira we na bagenzi be bafashwe, bajyanwa mu kigo ngororamuco, aho yamaze amezi abiri ahabwa inyigisho n’inama bigamije kubafasha guhinduka no gusubira mu buzima busanzwe.
Shimirwa yashimiye ubuyobozi bwamuhaye ayo mahirwe, avuga ko kugororwa byamufashije gutekereza ku buzima yari abayemo no gufata icyemezo cyo kubuhindura.
Ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndabashimira cyane kubera imiyoborere myiza, kuko ari yo yatumye natwe twari twarangiritse tudatereranwa. Twaje gufatwa, tujyanwa mu kigo ngororamuco, tumazeyo amezi abiri twigishwa kandi tugirwa inama zadufashije guhinduka tukaba abaturage beza.”
Amaze gusubira mu rugo, yasanze umuryango we utaramutaye. Ibyo byamubereye intandaro yo kongera kwiyubaka no gushaka uburyo yakoresha amahirwe yari abonye kugira ngo abeho mu buzima butandukanye n’ubwo yari yarabayemo.
Ububaji bwamubereye inzira nshya yo kwiteza imbere
Nyuma yo kugororwa, Shimirwa yahawe amahirwe yo kwiga umwuga, ahitamo ububaji. Yamaze umwaka awiga, abasha kuzigama amafaranga 230.000 Frw, ayifashisha mu kugura ibikoresho byamufashije gutangira gukora.
Yatangiriye ku irembo ry’iwabo, akora buhoro buhoro, yubaka ubunararibonye n’icyizere mu bakiriya. Nyuma yaje kubona ubushobozi bwo gushinga ahantu hihariye akorera ububaji.
Ati: “Nahisemo kwiga ububaji, namaze umwaka niga. Nabashije kuzigama amafaranga 230 000, ari na yo nahereyeho ntangira kwiteza imbere mu bubaji, nkorera ku irembo ryo murugo.”
Kuri Shimirwa, kwiga umwuga byamuhaye uburyo bwo kubona amafaranga binyuze mu murimo, aho gukomeza kwishora mu bikorwa byari byaramwangirije ubuzima.
Yavuze ko yaje gufata icyemezo cyo kutazongera kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge, agamije gukomeza kubaka ubuzima bushya yari yaratangiye.
Ubutumwa yahaye urubyiruko
Shimirwa asanga urubyiruko rukwiye kwirinda ibiyobyabwenge no gukoresha neza amahirwe rufite yo kwiga, gukora no kwihangira imirimo.
Urugendo rwe rugaragaza ko kugira amashuri cyangwa amahirwe y’akazi bidahagije igihe umuntu yishoye mu ngeso zishobora kumwangiriza ubuzima.
Rugaragaza kandi ko guhinduka bishoboka iyo umuntu abonye ubufasha, akagira ubushake bwo kuva mu ngeso mbi kandi agahabwa amahirwe yo kwiga umwuga.
Umukuru w’Igihugu yaganiriye n’urubyiruko rugera ku bihumbi 10 muri BK Arena ku wa 21 Ukwakira 2026
