Kurushinga bigabanya ibyago byo kurwara kanseri – Ubushakashatsi bushya

Ubuzima - 14/04/2026 8:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Kurushinga bigabanya ibyago byo kurwara kanseri – Ubushakashatsi bushya

Gushyingiranwa bimaze imyaka ibihumbi bibaho, kandi mu bihe byashize byafatwaga nk’ikintu cyakorwaga n'abantu hafi ya bose. Gusa muri iki gihe, umubare w’abashyingiranwa uri kugabanuka, bikaba bishobora gutuma bamwe babura inyungu zimwe zijyanye n’ubuzima.

Nk’uko byasobanuwe na Andrew J. Cherlin, inzobere mu mibereho y’imiryango, sosiyete isa n’iyigabanyijemo ibice bibiri: abashakanye ndetse n’abatararushinga, kandi gushyingiranwa bikaba bifite inyungu zitandukanye ku buzima.

Ubushakashatsi bushya bwatangajwe mu kinyamakuru cya siyansi cyitwa Cancer Research Communications bugaragaza ko gushyingiranwa bishobora kuba bifitanye isano no kugabanya ibyago byo kurwara kanseri.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo batigeze barongora [bashinga urugo] bafite ibyago byo kurwara kanseri biri hejuru ku kigero cya 68% ugereranyije n’abigeze gushyingirwa (harimo n’abatandukanye n’abo bashakanye cyangwa abapfushije abagore).

Ku bagore, imibare irushaho kuzamuka kuko abatarigeze bashyingirwa bafite ibyago bya kanseri biri hejuru ku kigero cya 83%.

Brad Wilcox, inzobere mu by’imiryango, yavuze ko ibi bitangaje kuko akenshi ubushakashatsi bwagaragazaga ko abagabo ari bo bungukira cyane mu gushyingiranwa kurusha abagore—ariko aha bigaragara ko abagore na bo bungukiramo cyane.

Abashakashatsi bavuga ko hari impamvu nyinshi zishobora gusobanura iri tandukaniro. Urugero ni kanseri zimwe na zimwe zifitanye isano n’imyororokere, nka kanseri y’inda n’iy’udusabo tw’intanga (ovaries), aho abagore batigeze babyara baba bafite ibyago byinshi.

Nanone kandi, uko imyaka igenda ishira, ingaruka nziza zo gushyingiranwa zigaragara cyane kurushaho, nk’uko byasobanuwe na Paulo S. Pinheiro, umwe mu bayoboye ubwo bushakashatsi.

Hagendewe ku moko n’imiryango itandukanye, bigaragara ko abagabo b’Abirabura (Black men) ari bo bungukira cyane mu gushyingiranwa, bitewe ahanini n’uruhare rw’abagore babo mu kubatera inkunga no kubashishikariza kwivuza hakiri kare.

CNN yanditse ko hari impamvu zitandukanye zituma gushyingiranwa bifasha ubuzima: Abashakanye bakunze kugira ubufasha bwa hafi (social support); Bashobora kubona serivisi z’ubuvuzi byoroshye; Bagaragaza imyitwarire irinda ubuzima (nko kutanywa itabi cyane cyangwa kutagira ubusambanyi bwinshi); ndetse Bakunda kwipimisha indwara hakiri kare.

Paulo S. Pinheiro yavuze ko abantu batashyingiranwe, cyane cyane abari bonyine, bashobora kudakunda kujya kwipimisha cyangwa gukumira indwara hakiri kare.

Nubwo bimeze gutya, Joan DelFattore, umaze igihe kinini yandika ku isano iri hagati ya kanseri n’imibereho y’abashyingiranwe, avuga ko hari igihe abantu bibeshya bakumva ko gushyingiranwa ubwabyo ari byo bitanga ubuzima bwiza.

Avuga ko hari na gahunda zashyizweho zishyigikira abashyingiranwe (nk’ubwishingizi bw’ubuzima), bityo bikaba byatuma basa n’abafite amahirwe kurusha abatashyingiranwe. Yongeraho ko abantu benshi bafata ibintu mu buryo bworoshye cyane bati: “Gushyingiranwa ni byiza, kutarushinga ni bibi,” nyamara si ko buri gihe bigenda.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu batashyingiranwe barwaye kanseri bashobora kugira ibibazo byinshi mu buvuzi, rimwe na rimwe bitewe n’uko bakekwaho kutagira ababafasha.

Ariko Joan DelFattore we agaragaza ko n’abantu batashyingiranwe bashobora kugira inkunga ikomeye ituruka ku nshuti, abavandimwe cyangwa abaturanyi. Ati: “Si ngombwa ko inkunga iva ku mugabo cyangwa umugore gusa. Hari igihe inshuti cyangwa umuturanyi ashobora kukwitaho kurusha uwo mwashyingiranywe.”

Abashakashatsi bavuga ko hakenewe ubundi bushakashatsi bwimbitse, cyane cyane ku buryo bwo gufasha abatashyingiranwe kugira ubufasha buhagije mu buzima bwabo. Banashimangira ko intego atari ugushishikariza abantu bose gushyingirwa gusa, ahubwo ari ukureba uburyo buri muntu yabona inkunga n’ubuvuzi bungana.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko gushyingiranwa bishobora kugira uruhare ku buzima bwiza, ariko bukanagaragaza ko n’abandi batashyingiranwe bashobora kubaho neza igihe bafite ubufasha n’imiyoborere myiza y’ubuzima.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...