Uyu muramyi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Ni we' yakoranye na Mama Music.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Mushimiyimana yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ari 'ukwibutsa abantu bizera Yesu Kristo nk'mwami n'umukiza ko ari we wenyine utuma ibintu byose byoroha, intambara, waba ufite ibigeragezo, waba ufite ingorane zose, ni we ushobora gutuma byoroha kubera ko ubutware bwose n'ubushobozi biri mu biganza bye.'
Yasobanuye ko gukorana na Mama Music ari umugisha kuko aririmba neza kandi akaba amufata nk'umuvandimwe, ati: "Ababonye indirimbo zabanje bamubonyemo kenshi."
Kuri we, kuba abahanzi bamwe bahura n'ibicantege bakava mu muziki abifata nko kurambirwa no gutentebuka. Yakomeje agira ati: "Ariko njye sinabireka kuko kuririmba mbifata nko kurya kandi umuntu areka kurya iyo yapfuye. Ibicantege byo birahari ndetse byinshi ariko turakomeje nta gahunda yo kubihagarika."
Ati: "Gukorera Imana kwanjye mbifata nk'inshingano kuko ni byinshi yagiye inkorera. Igihe cyo gutanga ubuhamya ntikiragera geza ariko ndabizi neza ko mfite ubuhamya bufatika."
Samuel yaboneyeho gutangaza ko mu minsi iri imbere ateganya gukomeza gukora umuziki ufite indirimbo nyinshi zaba uzikiri muri studio n'izikiri mu mpapuro no mu ntekerezo kandi yizeye ko zizasohoka hamwe n'Imana yo imushoboza byose.
Samuel Mushimiyimana yashyize hanze indirimbo nshya
REBA INDIRIMBO NSHYA "NIWE" YA SAMUEL MUSHIMIYIMANA