Kunywera mu bikoresho by’umuringa birinda indwara cyangwa ni imyemerere idafite icyo ishingiyeho?

Ubuzima - 20/06/2026 4:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Kunywera mu bikoresho by’umuringa birinda indwara cyangwa ni imyemerere idafite icyo ishingiyeho?

Kunywera amazi mu gikombe cyangwa icupa bikozwe mu kinyabutabire cy’umuringa ni umuco umaze imyaka myinshi ukoreshwa mu bice bimwe by’Isi, ndetse bamwe bakemeza ko ufite inyungu nyinshi ku buzima.

Mu myaka yashize, kunywera amazi mu bikoresho bikozwe mu muringa (copper), byongeye kwamamara cyane. Abantu bashishikajwe n’imibereho myiza n’ubuvuzi gakondo, bemeza ko amazi abitswe muri kimwe mu bikoresho by’umuringa afasha igogora, akongerera umubiri ubudahangarwa akanatinda gusaza.

Icyakora, abahanga mu by’imirire n’ubuzima bavuga ko byinshi muri ibyo bivugwa bitaremezwa n’ubushakashatsi bwa siyansi, nubwo iki kinyabutabire cyifitemo imyunyu ngugu ikenerwa n’umubiri.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa verywellhealth.com, ubushakashatsi bwagaragaje ko umuringa ufite ubushobozi bwo kwica udukoko duto cyane tutagaragara n'amaso (bacteria) dushobora gutera indwara zo mu nda zo mu bwoko bw’impiswi arizo; E. coli, Salmonella na kolera.

Iyo amazi abitswe mu gikoresho cy’umuringa amasaha menshi, cyane cyane ijoro ryose, ushobora kugabanya cyangwa kwica izi mikorobe. Ibi bishobora kugira akamaro cyane ahantu hataboneka amazi meza kandi asukuye, ariko ku bantu banywa amazi yamaze gutunganywa neza, inyungu zayo ziba ari nke cyane.

Ese koko bifasha igogora no kongera ubudahangarwa bw’umubiri?

Nubwo hari abavuga ko kunywa amazi yabitswe mu bikoresho byakozwe muri iki kinyabutabire bifasha igogora, ubudahangarwa bw’umubiri, uruhu ndetse n’imikorere y’ubwonko, abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ibimenyetso bya siyansi bishyigikira ibi bivugwa bikiri bike.

Ikindi kandi, umubiri w’umuntu usanzwe ubona imyunyu ngugu ihagije mu biribwa byinshi nk’imbuto zumye, ibinyampeke, imbuto z’amavuta, amafi n’inyama zimwe na zimwe. Rero kubura umuringa mu mubiri si ikibazo gikunze kuboneka ku bantu benshi.

Hari ingaruka bishobora guteza?

Nubwo kunywa amazi yabitswe mu gikoresho cyo mu kinyabutabire cy’umuringa rimwe na rimwe bifatwa nk’ibifite umutekano, kuyanywa kenshi bishobora guteza ibibazo by’ubuzima.

Abantu bafite iyi myunyu ngugu irengeje urugero mu mubiri bashobora kugira ibimenyetso birimo isesemi, kuruka, kubabara mu nda no gucibwamo. Mu gihe kirekire, umuringa mwinshi ushobora no kwangiza umwijima cyangwa impyiko.

Abafite indwara ya Wilson, ituma umubiri unanirwa kugabanya iyi myunyu y’umuringa irengeje urugero, basabwa kwirinda kunywera amazi mu bikoresho by’umuringa.

Inzobere mu by’imirire ziburira abantu kwirinda gushyira ibinyobwa birimo aside nyinshi nk’umutobe w’indimu, umutobe w’imbuto cyangwa ibindi binyobwa bisharira mu bikoresho bikozwe mu kinyabutabire cy’umuringa.

Ibi bishobora gutuma iki kinyabutabire kinjiza imyunyu ngugu myinshi mu kinyobwa ku rugero rurenze urwemewe, bikongera ibyago byo kugira ikibazo cy’uburozi bugiturukaho mu mubiri.

Nubwo amazi yabitswe mu gikombe cyangwa icupa cy’umuringa ashobora kugira uruhare mu kugabanya mikorobe zimwe na zimwe ziri mu mazi, nta bimenyetso bihagije bya siyansi byerekana ko afite ubushobozi budasanzwe bwo kuvura cyangwa gukumira indwara nk'uko bamwe babivuga. Ku bantu banywa amazi meza kandi bafite imirire iboneye, ntibakeneye inyungu zayo.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko uburyo bwiza bwo kubona imyunyu ngugu y’umuringa umubiri ikeneye ari ukurya indyo yuzuye kandi iboneye, aho kwishingikiriza gusa ku mazi abitswe mu bikoresho by’umuringa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...