Kunywera cyangwa kurira ibishyushye mu bikoresho bya pulasitiki: Uburyo bwihishe bwo kwiyangiza

Ubuzima - 06/05/2025 2:37 PM
Share:
Kunywera cyangwa kurira ibishyushye mu bikoresho bya pulasitiki: Uburyo bwihishe bwo kwiyangiza

Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bifashisha ibikoresho bya pulasitiki mu kunywa cyangwa kurya ibishyushye, batabizi ko baba bishyira mu byago bikomeye. Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'umuntu, harimo no gutera indwara zidakira.

Urubuga officeh2o.com ruvuga ko iyo pulasitiki ishyushwe cyane cyangwa ishyizweho n’ibiribwa bishyushye, irekura ibinyabutabire byinjira mu biribwa, ndetse byangiza umubiri buhoro buhoro, bikagira ingaruka zikomeye iyo bikoreshejwe kenshi.

Bimwe muri byo ni nk’ibyitwa BPA (Bisphenol A) na Phthalates, bikunze gukoreshwa mu gukora pulasitiki. Iyo ibyo binyabutabire byinjiye mu mubiri, bishobora kwibasira uturemangingo, bikabangamira imikorere isanzwe y’umubiri.

Indwara umuntu ashobora guterwa no kunywera no kurira ibishyushye mu bikoresho bya pulasitiki;

1. Kanseri: Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari isano iri hagati ya BPA n’indwara za kanseri, cyane cyane kanseri y’ibere n’iy’amara.

2. Ibibazo by’imyororokere: Ibinyabutabire biva muri pulasitiki bishobora kwangiza uturemangingo tw’imyororokere, bigatuma abagabo bagira intanga nke cyangwa abagore bagira imisemburo itameze neza.

3. Indwara z’umutima: Ibyuka biva muri pulasitiki ishushye bishobora kwangiza imitsi y’amaraso, bigatera indwara z’umutima.

4. Indwara zo mu bwonko: Ibinyabutabire bituruka muri pulasitiki bishobora kwinjira mu bwonko, bigatera ibibazo byo kwibagirwa no kugabanuka k’ubwenge.

Ni gute wakwirinda ibi bibazo?

Jya wirinda kunywera cyangwa kurira ibishushye mu bikoresho bya pulasitiki.

Hitamo gukoresha ibikoresho bya ceramic, icyuma, cyangwa ibirahure byabugenewe.

Irinde gupfunyika ibiryo bishyushye mu masashe ya pulasitiki.

Jya usoma ku bisanduku by’ibikoresho mbere yo kubigura, urebe niba byemewe gukoreshwa ku biribwa bishyushye.

Nubwo pulasitiki ishobora korohera benshi kubera igiciro gito ndetse ntigorane mu kuyikoresha, ni ingenzi kumenya ko idakoreshejwe neza yaguteza ibibazo. Aha ugirwa inama yo gukoresha amatasi mu kunywa icyayi, gukoresha amadongo mu gufungura, n’ibindi bikoresho mu gihe bishoboka.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...