Kundai wo muri Zimbabwe yambitswe ikamba rya Miss Africa ahigitse abarimo umunyarwandakazi

Imyidagaduro - 21/04/2025 7:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Kundai wo muri Zimbabwe yambitswe ikamba rya Miss Africa ahigitse abarimo umunyarwandakazi

Umukobwa witwa Kundai Benhura wo muri Zimbabwe niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar, ahigitse abakobwa bageranye mu cyiciro cya cyuma barimo Ashimwe Michelle wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ryaberaga muri Leta ya Cross River mu gihugu cya Nigeria.

Ibirori byo gutanga iri kamba byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 20 Mata 2025. Ni nyuma y’igihe cyari gishize abakobwa bahatanye mu byiciro binyuranye byari bigamije gusuzuma ubumenyi buri umwe afite ku ngingo runaka.

Uyu mukobwa wo muri Zimbabwe wambitswe ikamba, yageze mu cyiciro cya nyuma ari kumwe n’abandi bakobwa bane, nabo bavuye muri Batandatu. Hari habanje gutangazwa abakobwa batandatu ba mbere barimo uhagarariye Mali, Namibia, Mozambique, Zimbabwe ari nawe watsinze, Nigeria ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ebuka Obi- Unchendu wari umushyushyarugamba (MC), yavuze ko uyu mukobwa yahize bagenzi be mu igenzura ryakozwe n’Akanama Nkemurampaka, kandi ko nta gushidikanya ko n’abandi bantu ari ko babibonaga ashingiye ku kuntu yitwaye mu gice cya nyuma.

Ashimwe Michelle wari uhagarariye u Rwanda ntiyabonetse muri batandatu bavuyemo uwegukanye ikamba. Igisonga cya mbere yabaye Tity Muzadi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni mu gihe Delsie Somaes wo muri Namibia yabaye igisonga cya Kabiri.

Kundai Benhura yambitswe ikamba na Precious Okoye wo muri Nigeria yasimbuye, wari ufite iri kamba kuva mu 2022.

Kundai Benhura ni Nyampinga wa Zimbabwe wahagarariye igihugu cye mu irushanwa rya Miss Africa 2025. Afite impano nyinshi kandi yihariye mu bikorwa bitandukanye.

Kundai afite impamyabumenyi ya kaminuza mu Ikoranabuhanga (Information Technology). Yagize uburambe mu gukora imbuga za interineti, kwamamaza hifashishijwe ikoranabuhanga, no gutanga ubufasha bwa tekinike.

Kuri ubu, akora nk’umuyobozi w’imbuga nkoranyambaga, afasha ibigo bitandukanye kongera ubwitabire bw’abakiriya babo kuri internet.

Yemera ko buri bucuruzi n’ikimenyetso cy'Afurika bikwiye gukoresha imbaraga z’imbuga nkoranyambaga mu guteza imbere ibitekerezo n’inkuru z’Abanyafurika ku rwego mpuzamahanga.

Uretse umwuga we, Kundai ni umuhanzi w’amajwi (voice-over artist) n’umunyamideli. Afite ubushobozi bwo guha ubuzima ibimenyetso n’inkuru binyuze mu ijwi rye rihamye n’uburanga bwe.

Yashinze “Kijani Klosette” (bisobanura “icyatsi” mu Giswahili), iduka ricuruza imyenda yambawe (thrift store) n’ikigo cyigisha abantu gukoresha imyenda mu buryo burambye, bigamije kugabanya imyanda no guteza imbere imyambarire ibungabunga ibidukikije.

Kundai ni umunyamuryango wa Toastmasters, aho yakuye uburambe mu kuyobora no kuvuga mu ruhame. Yiyemeje gufasha urubyiruko kubona ubumenyi mu kuyobora no kuvuga mu ruhame, kugira ngo babe abayobozi b’ejo hazaza.

Mu irushanwa rya Miss Africa 2025, Kundai Benhura yagaragaje ubushake bwo guteza imbere imyambarire irambye, guteza imbere urubyiruko, no guteza imbere udushya tw’Abanyafurika. Yashishikarije abantu gutora Zimbabwe mu irushanwa, aho buri jwi ryagurwaga ku $1 USD cyangwa NGN1000.

Kundai Benhura ni urugero rw’umugore w’ubwenge, uburanga n’ubwitange, wiyemeje guteza imbere Afurika binyuze mu mpano ze, ubuyobozi, n’ubucuruzi burambye.

 

Umunya-Zimbabwe niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar 2025 ahigitse bagenzi be bageranye mu cyiciro

 

Abakobwa batandatu bavuyemo Miss Africa 2025

 Kundai Benhura [Ubanza kuri iyi foto] niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa 2025

 

Ashimwe Michelle ubwo yari imbere y’Akanama Nkemurampaka yavuze ko akomoka mu Rwanda; igihugu gitekanye, giteye imbere kandi gifite isuku

Ashimwe yaserutse nk'intore mu ngamba ubwo yiyerekanaga imbere y'Akanama Nkemurampaka

Umushoramari Enyinna Nwigwe wari mu Kanama Nkemurampaka ka Miss Africa 2025 

Mbere yo gukora ibirori byo gutanga ikamba, abakobwa babanje kuganira na Guverineri wa Leta ya Cross River yo muri Nigeria yakiriye iri rushanwa, ndetse ni umwe mu bitabiriye umunsi wa nyuma w’iri rushanwa



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...