Kuki uvuga ko yashatse umugore mubi, yaragutereteye? Impamvu 5 tudakwiye kwivanga mu rukundo rw’abandi

Urukundo - 10/10/2026 6:54 PM
Share:

Umwanditsi:

Kuki uvuga ko yashatse umugore mubi, yaragutereteye? Impamvu 5 tudakwiye kwivanga mu rukundo rw’abandi

Hari abantu bakunda kunenga urukundo rw’inshuti zabo cyangwa abo mu miryango yabo, bakavuga ko badakwiriye, ko umukunzi we atari mwiza cyangwa ko azangiza ubuzima bwe. Igitangaje ni uko bamwe muri abo banenga abandi baba batasabwe inama.


Nk’iyo umuntu anenze ndetse akanavuga amagambo menshi kandi mabi ko inshuti ye yashatse umugore atamubereye, nyamara ajya gutereta ataramusabye ubujyanama. Ibi bitera kwibaza impamvu abantu bamwe bumva bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka mu rukundo rw’abandi.

Nubwo inshuti n'abagize umuryango bashobora kugira inama nziza, hari igihe kwivanga mu rukundo rw’abandi bitera amakimbirane, bikangiza ubucuti kandi bikabangamira uburenganzira bw'abakundana bwo kwifatira ibyemezo.

Hari zimwe mu mpamvu zituma ukwiriye kubaha no kugendera kure urukundo rw’abandi aho kurugiramo uruhare udasabwe.

1. Ni bo bazi neza impamvu bahisemo gukundana

Buri muntu agira ibyo ashakira mu wo bakundana, kandi ibyo abantu baha agaciro mu rukundo ntibisa. Ibyo wowe ubona nk'inenge ku muntu umwe bishobora kuba igisubizo ku wundi.

Ushobora kubona umukobwa cyangwa umusore ukundana n'inshuti yawe ukibaza impamvu yamuhisemo, bitewe n'imyitwarire ye cyangwa uko agaragara. Ariko inshuti yawe ishobora kuba imukundira umutima mwiza, uko amwitaho, uko amufasha cyangwa uko bumvikana.

Ni yo mpamvu ibyo ufata nk'ibibi bidakwiye gushimgirwaho mu gucira urubanza urukundo rw'abandi. Ushobora kugira igitekerezo cyawe, ariko ntibivuze ko ari cyo kigomba kugenga amahitamo yabo.

2. Ntuzi neza ibibera mu rukundo rwabo

Abantu benshi bagaragaza igice cyiza cy'ubuzima bwabo, ariko ntibavuga buri kintu kibera hagati yabo n'abo bakundana.

Ushobora kubona abantu batumvikana mu ruhame ukibwira ko urukundo rwabo rwarangiye, nyamara bakaba bafite uburyo bwabo bwo gukemura ibibazo.

Nanone, ushobora kubona abagaragaza ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga ukibwira ko nta kibazo bafite, kandi na bo bashobora kuba bafite ibyo bahanganye na byo.

Ibi ntibivuze ko buri rukundo rugomba gushyigikirwa uko rwaba rumeze kose. Bisobanura ko mbere yo gucira abandi urubanza, ukwiriye kwibuka ko ushobora kuba utazi inkuru yose. Kwirinda gufata imyanzuro ushingiye ku byo wabonye bike ni kimwe mu birinda gusebanya no guteza amakimbirane.

3. Inama utasabwe zishobora kwangiza byinshi

Hari igihe umuntu agira igitekerezo cy'uko azi icyagirira abandi akamaro kurusha uko bo babyumva. Agatangira kubabwira uwo bakwiye gukunda, uwo bakwiye gutandukana na we cyangwa uko bagomba kuyobora urugo rwabo.

Nubwo ibyo bishobora kuba bishingiye ku cyifuzo cyo kubafasha, inama zitanzwe hadasuzumwe icyo undi muntu akeneye zishobora kumutera kumva ko adahabwa agaciro cyangwa ko abandi bashaka kumufatira ibyemezo.

Nk'uko bisobanurwa mu nyandiko yasohotse muri Psychology Today, kwihutira guha umuntu igisubizo atagusabye bishobora kumutera kumva ko asuzugurwa, aho kumufasha. Kumva umuntu, kumubaza icyo atekereza no kumureka akifatira icyemezo bishobora kuba ingirakamaro kurushaho.

Ni yo mpamvu, niba inshuti yawe ikubwiye ikibazo ifitanye n'uwo bakundana, ushobora kubanza kuyitega amatwi aho guhita uyibwira icyo igomba gukora.

4. Kwivanga bishobora guteza amakimbirane atari ngombwa

Iyo umuntu atangiye kuvuga nabi umukunzi w’inshuti ye, bishobora gutuma havuka kutumvikana hagati yabo. Uwo mukunzi ashobora kumva ko asuzugurwa, mu gihe abona ko abandi bashaka gusenya umubano we.

Ikibazo gishobora kurushaho gukomera iyo umuntu utari muri urwo rukundo atangiye kugeza ku bandi amagambo mabi, guhuza ibitekerezo bitandukanye cyangwa gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.

Niba ubwiye inshuti yawe ko umugore wayo atamubereye, utabanje kumenya neza impamvu ubivuga, bishobora gutuma itangira gushidikanya ku mibanire yayo cyangwa igatongana n'umukunzi wayo bitewe n'amagambo yawe.

Kugira ngo wirinde kuba nyirabayazana w'amakimbirane, ukwiriye gutandukanya gutanga ubufasha no kwinjira mu bibazo by'abandi. Ushobora kubaba hafi igihe babikeneye, ariko ukirinda kubafatira imyanzuro.

5. Buri muntu akwiriye kwifatira ibyemezo no kwiga ku mahitamo ye

Gukundana no kubaka urugo bisaba gufata ibyemezo, kumvikana, kwihangana no kwiga ku bibazo. Iyo abandi bahora bafatira umuntu ibyemezo, ashobora kubura umwanya wo gusuzuma ibyo ashaka n'ibimubereye.

Nubwo inama z'inshuti n'umuryango zishobora kugira akamaro, amaherezo ni abakundana bagomba kumvikana ku buzima bashaka kubaka.

Aho kubwira umuntu uti: “Kuki washakanye n'umuntu nk'uwo?”, ushobora kumubaza uti: “Ese urishimye muri uwo mubano? Hari icyo nakora ngo ngufashe?”

Ibyo bituma umuha umwanya wo kuvuga ibimuri ku mutima, aho kumwereka ko wahisemo kumucira urubanza. Iyo ubonye ko akeneye ubufasha, ushobora kumufasha gutekereza ku mahitamo afite, ariko ukirinda kumuhatira guhitamo icyo wowe ushaka.

Ni ryari ugomba kugira icyo uvuga?

Kutivanga mu rukundo rw'abandi ntibivuze ko ugomba guceceka igihe ubonye ikibazo gikomeye. Niba hari ibimenyetso bifatika by'ihohoterwa, iterabwoba, guhatirwa gukora ibintu umuntu adashaka cyangwa ubundi buzima bushobora gushyira umuntu mu kaga, kumwegera no kumufasha gushaka ubufasha ni ngombwa.

Icy'ingenzi ni ugutandukanya kwivanga ugamije kugenzura amahitamo y'abandi no kubafasha igihe bari mu kaga.

Urukundo rw'abandi ntirugomba kuba urubuga rwo kugaragarizamo ibyo umuntu akunda cyangwa yanga. Kuba udakunda uwo inshuti yawe yahisemo ntibivuze ko na yo igomba kumwanga.

Mbere yo kunenga umuntu washakanye n'uwo akunda, ibaze niba koko ufite amakuru ahagije, niba amagambo yawe azamufasha n'uburyo wayavuga utamutesheje agaciro.

Hari igihe ikintu cyiza ushobora gukorera inshuti yawe atari ukuyibwira uwo igomba gukunda, ahubwo ari ukuyumva, kuyubaha no kuyiba hafi igihe igukeneye.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...