Kuki The Ben na Bruce Melodie batipimye Sitade Amahoro? –VIDEO

Imyidagaduro - 15/12/2025 6:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Kuki The Ben na Bruce Melodie batipimye Sitade Amahoro? –VIDEO

Itangazwa ry’igitaramo “The Nu-Year Groove” cya The Ben, giteganyijwe ku tariki 1 Mutarama 2026, ryakomeje kuba inkuru ikomeye mu bakunzi b’umuziki nyarwanda. Gusa, mu gihe byemejwe ko azagifatanya na Bruce Melodie, hari abibajije impamvu iki gitaramo kitazabera muri Sitade Amahoro, ahubwo kigashyirwa muri BK Arena.

Ibi bibazo byakajije umurego ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko igitaramo gihuje amazina akomeye nka The Ben na Bruce Melodie cyari gikwiye gukorerwa ahantu hafunguye kandi hanini, cyane ko Sitade Amahoro yakira abantu barenga 45,000, bikagira abumva ko byari gutanga amahirwe menshi ku bafana kwisanzura no kwitabira ari benshi.

Mu gusubiza aya makenga, The Ben yagaragaje ko igitekerezo cyo gukorera muri Sitade Amahoro cyabanje gutekerezwaho, ariko kigahura n’imbogamizi zitarimo ubushake buke, ahubwo zishingiye ku mitegurire n’ibisabwa ngo igitaramo gikorwe mu buryo bunoze.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ukuboza 2025, gitegura igitaramo “The Nu-Year Groove 2026”, The Ben yavuze ati "Tugira igitekerezo cy'iki gitaramo twashakaga kugishyira muri Sitade Amahoro. Ariko tugira imbogamizi zimwe na zimwe nibaza ko umwaka utaha zizaba zarangiye.”

Uyu muhanzi yongeyeho ko “The Nu-Year Groove” izakomeza kuba igitaramo ngarukamwaka, kandi ko abafana bakwiriye gutegereza ikintu kinini kurushaho mu bihe biri imbere, kuko hari icyizere cy’uko muri 2027 bazataramira muri Sitade Amahoro.

Avuga ati “The Nu-Year Groove " iraba ari imwe, ariko mwitege ikintu kizabera muri Sitade Amahoro umwaka utaha, bizakunda."

Ibi bisobanuro bigaragaza ko icyemezo cyo gukorera muri BK Arena kitashingira ku kubura icyizere cyo kuzuza Sitade Amahoro, ahubwo gishingiye ku kubanza gutanga igitaramo giteguye neza, gifite umutekano n’ubwiza bujyanye n’urwego ruriho The Ben na Bruce Melodie muri iki gihe.

BK Arena, n’ubwo yakira abantu bake ugereranyije na Sitade Amahoro, izwiho gutanga serivisi zinoze, ikoranabuhanga rigezweho n’imiterere ifasha gutanga igitaramo gifite ireme ryo ku rwego mpuzamahanga.

Ni na yo mpamvu The Ben yahisemo ko iyi nshuro ya kabiri ya “The Nu-Year Groove” ihabera, ayifata nk’intambwe yo gukomeza kubaka igitekerezo kizakura kigera no ku bibuga binini kurushaho.

Ku bafana, igisigaye ni ugutegereza tariki 1 Mutarama 2026, bakifatanya na The Ben na Bruce Melodie mu gutangira umwaka mushya mu njyana n’ibyishimo, banizezwa ko Sitade Amahoro nayo izagera mu murongo w’ibi bitaramo mu bihe biri imbere.

The Ben yasobanuye ko habaye imbogamizi mu gutegura igitaramo muri Sitade Amahoro, yizeza abafana ko umwaka utaha bizakunda 

The Ben yemeza ko iki gitaramo kizajya kiba ngarukamwaka, kandi Sitade Amahoro izinjira mu murongo mu bihe biri imbere 

The Ben na Bruce Melodie bagaragaye bari kumwe, biteguye guha abafana igitaramo giteguye ku rwego rwo hejuru

N’ubwo bamwe bifuzaga Sitade Amahoro, The Ben asaba abafana kwitega igitaramo cyateguwe neza, gifite umutekano n’ubwiza bwo ku rwego mpuzamahanga 

BK Arena igiye kwakira The Ben na Bruce Melodie mu gitaramo gitegerejwe na benshi, mu gihe Sitade Amahoro igitegerejwe ku kindi cyiciro kizaza

Bruce Melodie yageze mu kiganiro n'itangazamakuru arinzwe na Iradukunda Jean Luc wamamaye nka 'Mubi Cyane'

The Ben yari acungiwe umutekano na Faycal Ntawugayake wamamaye nka 'Ya Ntare' bakorana mu bihe bitandukanye

BRUCE MELODIE YONGEYE KUVUGA KO ARI WE MUHANZI WA MBERE MU RWANDA

THE BEN YAVUZE KO BIFUZAGA GUTARAMIRA MURI SITADE AMAHORO ARIKO BIRANGA

KANDA HANO UBASHE KUREBA THE BEN NA BRUCE MELODIE BARI MU KIGANIRO N’ITANGAZAMAKURU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...