Ibi
bibazo byakajije umurego ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko igitaramo
gihuje amazina akomeye nka The Ben na Bruce Melodie cyari gikwiye gukorerwa
ahantu hafunguye kandi hanini, cyane ko Sitade Amahoro yakira abantu barenga
45,000, bikagira abumva ko byari gutanga amahirwe menshi ku bafana kwisanzura
no kwitabira ari benshi.
Mu
gusubiza aya makenga, The Ben yagaragaje ko igitekerezo cyo gukorera muri
Sitade Amahoro cyabanje gutekerezwaho, ariko kigahura n’imbogamizi zitarimo
ubushake buke, ahubwo zishingiye ku mitegurire n’ibisabwa ngo igitaramo gikorwe
mu buryo bunoze.
Mu
kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ukuboza 2025, gitegura
igitaramo “The Nu-Year Groove 2026”, The Ben yavuze ati "Tugira
igitekerezo cy'iki gitaramo twashakaga kugishyira muri Sitade Amahoro. Ariko tugira
imbogamizi zimwe na zimwe nibaza ko umwaka utaha zizaba zarangiye.”
Uyu
muhanzi yongeyeho ko “The Nu-Year Groove” izakomeza kuba igitaramo
ngarukamwaka, kandi ko abafana bakwiriye gutegereza ikintu kinini kurushaho mu
bihe biri imbere, kuko hari icyizere cy’uko muri 2027 bazataramira muri Sitade
Amahoro.
Avuga
ati “The Nu-Year Groove " iraba ari imwe, ariko mwitege ikintu kizabera
muri Sitade Amahoro umwaka utaha, bizakunda."
Ibi
bisobanuro bigaragaza ko icyemezo cyo gukorera muri BK Arena kitashingira ku
kubura icyizere cyo kuzuza Sitade Amahoro, ahubwo gishingiye ku kubanza gutanga
igitaramo giteguye neza, gifite umutekano n’ubwiza bujyanye n’urwego ruriho The
Ben na Bruce Melodie muri iki gihe.
BK
Arena, n’ubwo yakira abantu bake ugereranyije na Sitade Amahoro, izwiho gutanga
serivisi zinoze, ikoranabuhanga rigezweho n’imiterere ifasha gutanga igitaramo
gifite ireme ryo ku rwego mpuzamahanga.
Ni
na yo mpamvu The Ben yahisemo ko iyi nshuro ya kabiri ya “The Nu-Year Groove” ihabera,
ayifata nk’intambwe yo gukomeza kubaka igitekerezo kizakura kigera no ku bibuga
binini kurushaho.
Ku
bafana, igisigaye ni ugutegereza tariki 1 Mutarama 2026, bakifatanya na The Ben
na Bruce Melodie mu gutangira umwaka mushya mu njyana n’ibyishimo, banizezwa ko
Sitade Amahoro nayo izagera mu murongo w’ibi bitaramo mu bihe biri imbere.


The
Ben yemeza ko iki gitaramo kizajya kiba ngarukamwaka, kandi Sitade Amahoro
izinjira mu murongo mu bihe biri imbere
The
Ben na Bruce Melodie bagaragaye bari kumwe, biteguye guha abafana igitaramo
giteguye ku rwego rwo hejuru


BK Arena igiye kwakira The Ben na Bruce Melodie mu gitaramo gitegerejwe na benshi, mu gihe Sitade Amahoro igitegerejwe ku kindi cyiciro kizaza

Bruce Melodie yageze mu kiganiro n'itangazamakuru arinzwe na Iradukunda Jean Luc wamamaye nka 'Mubi Cyane'

The Ben yari acungiwe umutekano na Faycal Ntawugayake wamamaye nka 'Ya Ntare' bakorana mu bihe bitandukanye
BRUCE MELODIE YONGEYE KUVUGA KO ARI WE MUHANZI WA MBERE MU RWANDA
THE BEN YAVUZE KO BIFUZAGA GUTARAMIRA MURI SITADE AMAHORO ARIKO BIRANGA
KANDA HANO UBASHE KUREBA THE BEN NA BRUCE MELODIE BARI MU KIGANIRO N’ITANGAZAMAKURU
