Kuki nta muhanzi nyarwanda wakandagiye ku rubyiniro rwa Doja Cat i Kigali?

Imyidagaduro - 18/03/2026 8:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Kuki nta muhanzi nyarwanda wakandagiye ku rubyiniro rwa Doja Cat i Kigali?

Igitaramo cy’amateka cyakozwe n’umuhanzikazi w’Umunyamerika Doja Cat i Kigali cyasize ibyishimo byinshi mu bakunzi b’umuziki, ariko kinatera benshi kwibaza impamvu nta muhanzi nyarwanda n’umwe wahawe umwanya wo kuririmba kuri uru rubyiniro.

Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026, cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu barimo na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’abaturutse mu bihugu bitandukanye byo mu karere.

Amakuru yizewe InyaRwanda yamenye ni uko impamvu nyamukuru yatumye nta muhanzi nyarwanda ugaragara kuri ‘stage’, ari icyifuzo cy’uyu muhanzikazi ubwe.

Ikipe ya Global Citizen yateguye iki gitaramo yabwiwe n’abakorana na Doja Cat ko yifuza gutaramira abakunzi be wenyine, kugira ngo atange umusaruro we wose ku buryo bwuzuye, adahuje umwanya n’abandi bahanzi.

Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe ko igitaramo cye kiba ‘full experience’, aho buri munota wose wifashishwa mu kumwerekana no gutanga ibyishimo ku bari bakimufitiye amatsiko ku nshuro ya mbere ageze muri Afurika.

Ku rubyiniro, Doja Cat yari kumwe n’itsinda rye rigizwe n’abacuranzi batandatu n’ababyinnyi babiri, ndetse hari na ‘camera’ zirindwi zafashaga mu gufata amashusho y’iki gitaramo ku rwego rwo hejuru.

Nta wundi muntu wari ufite umwanya munini kuri ‘stage’ uretse abari mu itsinda rye, ibintu byagaragazaga neza ko igitaramo cyari cyateguwe nk’icy’umuhanzi umwe (solo headline show).

Nubwo nta muhanzi nyarwanda waririmbye, DJ Ira yahawe umwanya wo kuvanga imiziki iminota irenga 30, mu gihe Lion Imanzi ari we wayoboye gahunda ariko mu buryo bugufi cyane.

Ibi byatandukanye n’ibindi bitaramo mpuzamahanga byabereye i Kigali, aho abahanzi nyarwanda bajyaga bahabwa umwanya wo kubanziriza abashyitsi.

Urugero ni igitaramo cya Kendrick Lamar wabanje gutaramira i Kigali tariki ya 7 Ukuboza 2023, aho yabanjirijwe ku rubyiniro n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Ariel Wayz ndetse na Zuchu.

Ni na ko byagenze kuri John Legend wataramiye i Kigali tariki ya 21 Gashyantare 2025, aho yabanjirijwe ku rubyiniro n’umuhanzikazi Bwiza.

Nubwo bamwe bashobora kubifata nk’icyuho ku bahanzi nyarwanda, si ubwa mbere igitaramo mpuzamahanga kiba mu buryo bw’umuhanzi umwe gusa.

Doja Cat yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “Paint The Town Red”, “Woman”, “Streets”, “Need to Know” na “Jealous Type”. Yigeze no guhagarika gato igitaramo aganira n’abari aho ati: “Ubu ni ubwa mbere ngeze muri Afurika… ndabakunda… murakoze cyane Rwanda.”

Ku rundi ruhande, Hugh Evans, washinze akanayobora Global Citizen, yasobanuye ko batangije gahunda ya Move Afrika bagamije kubaka urwego rw’ibitaramo bizajya bizenguruka Afurika bakabitumiramo abahanzi mpuzamahanga, kandi bikanafasha mu guhanga imirimo ibihumbi mu rwego rw’ubuhanzi n’imyidagaduro.

Yanavuze ko bahisemo Kigali nk’aho batangirira iyi gahunda kuko ari ahantu heza cyane, agira ati: “Kigali, nta handi twari guhitamo heza kurusha aha ho gutangirira.”

Ubwa mbere muri Afurika, Doja Cat yageze i Kigali ku rubyiniro rwa BK Arena, aririmbira imbaga y’abantu ibihumbi, ashimangira ibigwi bye mu muziki w’isi yose 


Ku rubyiniro, Doja Cat yatanze igitaramo cyuzuye, aririmba indirimbo zakunzwe nka ‘Paint The Town Red’ na ‘Woman’, yerekana impano idasanzwe ku bafana b’i Kigali

Mu ijwi rye ryuzuye imbaraga n’ubuhanga, Doja Cat yaciye agahigo ku rubyiniro rwa BK Arena, ashimangira ko abakunzi b’umuziki w’Uburengerazuba bakiri kumwe na we i Kigali 


Yahagaze imbere y’abafana be, ati: ‘Ndabakunda Rwanda… murakoze cyane!’ – igitaramo cya mbere cya Doja Cat muri Afurika cyabaye amateka muri Kigali

MADAMU JEANNETTE KAGAME YITABIRIYE IGITARAMO GIKOMEYE DOJA CAT YAKOREYE I KIGALI

Kanda hano ubashe kureba Amafoto menshi yaranze igitaramo Doja Cat yakoreye i Kigali


AMAFOTO: Karenzi Rene/ InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...