Benshi bibaza impamvu uwo muco ukomeje kubaho mu kinyejana cya 21. Amateka agaragaza ko ayo mawigi atari umutako gusa, ahubwo ari umurage w’amategeko y’u Bwongereza umaze imyaka irenga 300.
Mbere y’ikinyejana cya 17, abacamanza bo mu Bwongereza ntibambaraga amawigi. Bambaraga amakanzu y’akazi nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi n’ubutabera, ariko amawigi yari ataraba igice cy’imyambarire yabo.
Umuco wo kwambara amawigi watangiye gukwira cyane mu Burayi hagati y’imyaka ya 1600, cyane cyane nyuma y’uko Umwami Louis XIV w’u Bufaransa atangiye kuyambara. Muri icyo gihe, amawigi yabaye ikimenyetso cy’icyubahiro, ubukire n’ubutegetsi.
Mu 1660, Umwami Charles II yagarutse ku ngoma y’u Bwongereza avuye mu buhungiro mu Bufaransa. Yazananye uwo muco, maze bidatinze abanyacyubahiro, abanyamategeko n’abacamanza batangira kwambara amawigi.
Abahanga mu mateka bavuga ko ayo mawigi yafashaga gutandukanya umuntu ku giti cye n’umwanya yari afite. Iyo umucamanza yambaraga ikanzu n’iwigi, byagaragazaga ko ibyemezo afata atabifataga nk’umuntu ku giti cye, ahubwo nk’uhagarariye amategeko n’ubutabera.
Hari n’indi mpamvu yatumye uwo muco ukomera. Muri icyo gihe, amawigi yari yambarwa n’abakire n’abafite imyanya ikomeye muri sosiyete. Kuyambara mu nkiko byatumaga urwego rw’ubutabera rugaragara nk’urwubashywe kandi rwizewe. Uko uwo muco wakwirakwiriye mu bihugu byakolonijwe n’u Bwongereza.
Mu gihe u Bwongereza bwagendaga bwagura ubukoloni bwabwo hirya no hino ku Isi, bwajyanaga n’amategeko yabwo azwi nka Common Law. Ayo mategeko ntiyazanaga uburyo bwo kuburanisha gusa, ahubwo yazanaga n’imyambarire y’abacamanza n’abunganizi mu mategeko.
Ni yo mpamvu amawigi yigeze gukoreshwa mu nkiko zo mu bihugu byinshi byahoze bikolonijwe n’u Bwongereza, birimo Australia, New Zealand, Canada, Jamaica, Trinidad and Tobago, Barbados, Nigeria, Ghana, Zimbabwe n’ibindi.
Ariko uko imyaka yagiye ishira, ibihugu byinshi byatangiye kuvugurura uwo muco. Bimwe byawuretse burundu, mu gihe ibindi byawugumishije mu manza zimwe na zimwe gusa, cyane cyane iz’inshinjabyaha cyangwa izo mu nkiko zo hejuru.
Uyu munsi, u Bwongereza na Wales, hamwe n’ibihugu bimwe byo muri Commonwealth, ni byo bikomeje kubungabunga uwo muco kurusha ibindi.
Ese amawigi akorwa ate?
Ayo mawigi akunze gukorwa mu musatsi w’ifarashi (horsehair), nubwo muri iki gihe hari n’akorwa mu bindi bikoresho bigezweho. Gukora iwigi rimwe bishobora gufata iminsi myinshi kandi rigatwara amafaranga menshi. Abacamanza n’abanyamategeko barayabungabunga cyane kuko afatwa nk’igice cy’umwuga wabo ndetse n’amateka y’inkiko.
Kuki uwo muco ukiriho?
Abashyigikira gukomeza kwambara amawigi bavuga ko afasha kubungabunga amateka y’ubutabera, akongera icyubahiro cy’urukiko kandi agatuma abantu bose bangana imbere y’amategeko, hatitawe ku isura cyangwa imyambarire yabo.
Abatabyemera bo bavuga ko uwo muco ushaje kandi utajyanye n’igihe, ndetse ko ushobora gutuma inkiko zigaragara nk’iziri kure y’abaturage basanzwe
Nubwo isi y’ubutabera yagiye ihinduka, amawigi akomeje kuba kimwe mu bimenyetso bizwi cyane by’amategeko y’u Bwongereza. Kuba akigaragara mu nkiko zo mu Bwongereza no mu bihugu bimwe byahoze bikolonijwe na bwo ni ikimenyetso cy’uko amateka y’ubukoloni n’umuco wa Common Law bikomeje kugira ingaruka kugeza n’uyu munsi.
Ni imwe mu mico ya kera yakomeje kubaho imyaka irenga 300 kandi ikomeje gutangaza abantu benshi ku Isi
Source: UK Judiciary – History of Judicial Dress
