Kubibuka bidufasha kubasubiza agaciro bambuwe – Hon. Uwineza mu kwibuka abagore n’abana 454 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Amakuru ku Rwanda - 05/05/2025 11:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Kubibuka bidufasha kubasubiza agaciro bambuwe – Hon. Uwineza mu kwibuka abagore n’abana 454 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Uwineza Béline, yavuze ko kwibuka abagore n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ukubaha umwanya wihariye no kubasubiza agaciro bambuwe.

Ibi byagarutsweho ku wa 4 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n’abana biciwe ku Ibambiro mu Karere ka Nyanza. Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko hamwe n'abo mu miryango y'abagore n'abana bagera kuri 454 bishwe urubozo muri Jenoside.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Uwineza Béline, yagize ati: "Kwibuka abagore n'abana, bidufasha kubaha umwanya wihariye no kubasubiza agaciro bambuwe, tugasubiza amaso inyuma tukamenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi wari umugambi w'igihe kirekire wo kubarimbura uhereye kubababyara ndetse n'ab'ejo hazaza."

Ni mu gihe umuyobozi uhagarariye IBUKA ku rwego rw' igihugu, Gahongayire Monique yavuze ko 'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bitakabaye ibyo kuvugwa no kumva kubera ubugome abatutsi bicanywe, ariko turabivuga ngo abatabizi bamenye ukuri, dushobore guhangana n'ingaruka za Jenoside." Gahongayire yaboneyeho no gushima Leta y'u Rwanda yita ku barokotse ndetse n'inkotanyi zavanye Abatutsi mu mwijima bakongera kubona urumuri.

Ubusanzwe izina Ibambiro, rikomoka mu bihe bya kera aho ako gace kiswe ku Ibambiro, kuko habambwaga impu z’inka, kugira ngo zizakorwemo ibikoresho bitandukanye.

Ku Ibambiro, hiciwe abana n’abagore 454 bari bakuwe mu rusengero rwa ADEPR batabwa mu musarane, ndetse n’umusaza umwe wababimburiye kwicwa ngo kugira ngo akize umwaku abicanyi, batazasamwa n’amaraso y’abana n’abagore bari bagiye kwica, kuko bitari bisanzwe bibaho mu Rwanda.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Uwineza Béline, yavuze ko kwibuka abagore n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubasubiza agaciro bambuwe


Yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n'abana bagera kuri 454 bishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ni igikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ahashyinguye izi nzirakarengane

Uhagarariye IBUKA ku rwego rw'igihugu, Gahongayire Monique yavuze ko kuvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukugira ngo abatazi ukuri bakumenye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...