Ibi byagarutsweho ku wa 4
Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n’abana biciwe ku
Ibambiro mu Karere ka Nyanza. Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko hamwe n'abo mu miryango y'abagore n'abana bagera kuri 454 bishwe urubozo muri Jenoside.
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Uwineza Béline, yagize ati: "Kwibuka abagore n'abana, bidufasha kubaha umwanya wihariye no kubasubiza agaciro bambuwe, tugasubiza amaso inyuma tukamenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi wari umugambi w'igihe kirekire wo kubarimbura uhereye kubababyara ndetse n'ab'ejo hazaza."
Ku Ibambiro, hiciwe abana
n’abagore 454 bari bakuwe mu rusengero rwa ADEPR batabwa mu musarane, ndetse
n’umusaza umwe wababimburiye kwicwa ngo kugira ngo akize umwaku abicanyi,
batazasamwa n’amaraso y’abana n’abagore bari bagiye kwica, kuko bitari bisanzwe
bibaho mu Rwanda.
Yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n'abana bagera kuri 454 bishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi