Kubera iki muri Ethiopia bari kwizihiza umwaka mushya wa 2018 ahandi ku Isi bakabakaba uwa 2026?

Utuntu nutundi - 12/09/2025 7:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Kubera iki muri Ethiopia bari kwizihiza umwaka mushya wa 2018 ahandi ku Isi bakabakaba uwa 2026?

Kuri uyu wa 11 Nzeri 2025, mu gihugu cya Ethiopia byari ibirori bidasanzwe ku miryango ituye muri iki gihugu ubwo barasaga umwaka mushya wa 2018 mu gihe mu bindi bice byo ku Isi bari mu mwaka wa 2025.

Mu mwaka wa 1582 Papa Gregory XIII yashyizeho kalendari nshya ari nayo ikoreshwa magingo aya kugira ngo ikosore amakosa yari mu Julian Calendar (yari yarashyizweho na Julius Caesar mu 46 mbere y’ivuka rya Yesu.

Icyo gihe, intego nyamukuru yari uguhuza neza umwaka w’ikirere (solar year) n’uburyo iminsi ibarwa.

Impamvu itera Ethiopia guhora isigara inyuma mu bihe ni uko ikoresha calendar yabo ikomoka kuri Alexandrian Calendar (ikoreshwa n’Abakristo ba Coptic bo mu Misiri). Ethiopia ntiyigeze yemera burundu amavugurura ya Gregoire yo mu 1582, ahubwo yagumanye uburyo bwa kera bwo kubara imyaka.

Impamvu kalendari ya Ethiopia iri inyuma imyaka 7 hafi 8, ni ukubera uko babara imyaka y’ivuka rya Yesu (Annunciation of Christ) muri Ethiopia aho byagenwe ko yatangiye gukoreshwa mu myaka 7 mbere y’ivuka rya Yesu ugereranyije n’ukuntu Abagiriki na Gregoire babibaraga.

Papa Gregory XIII yakoze Gregorian Reform mu 1582, icyo gihe avanaho iminsi 10 mu kwezi kwa 10 uwo mwaka (tariki 4/10 yakurikiwe n’itariki ya 15/10) kugira ngo izuba n’amezi bihuze neza.

Ibihugu byinshi byemeye guhindura, ariko Ethiopia (n’Abakristo ba Coptic bo mu Misiri) ntibigeze bemera izo mpinduka, bagumana Alexandrian/Julian system.

Ethiopian Calendar igizwe n’amezi 13 aho amezi 12 afite iminsi 30 buri kwezi naho ukwezi kwa 13 kwitwa Pagumē, kugira iminsi 5 cyangwa 6 iyo ari umwaka wiswe (leap kurya muri kalendari isanzwe hari itariki 29 mu kwezi kwa kabiri aho kuba 28 nk’ibisanzwe.)

Biba ari ibyishimo bidasanzwe mu kurasa umwaka mushya muri Ethiopia bakawurasa buri tariki ya 11 cyangwa 12 Nzeri


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...