Ku myaka 7 y’amavuko, Rayane Bounida afite ubuhanga butangaje mu gutera ruhago ku buryo benshi batangiye kumwita Messi w’ejo hazaza- VIDEO

Imikino - 08/01/2014 3:29 PM
Share:
Ku myaka 7 y’amavuko, Rayane Bounida afite ubuhanga butangaje mu gutera ruhago ku buryo benshi batangiye kumwita Messi w’ejo hazaza- VIDEO

Umwana w’umubiligi ukiri muto cyane w’imyaka 7 y’amavuko witwa Rayane Bounida, akaba abarizwa mu ishuli ry’igisha ruhago ry’ikipe ya Anderlecht, yatangiye kuvugisha amagambo menshi, abakunzi ba ruhago, bavuga ko uyu musore azaba Lionel Messi w’ejo hazaza.

Rayane Bounida ukinira ikipe y’abana batarengeje imyaka 8 ba Anderlechkt afite ubuhanga butangaje ku buryo iyo ari gukinana n’abandi bana bagenzi aba yabazengereje bikomeye.

N’ubwo besnhi bahamya ko hakiri kare kuba hagira uwemeza ko uyu mwana w’imyaka 7 gusa y’amavuko azaba umukinnyi ukomeye cyane ku isi, gusa bizwi neza ko iri shuli ry’umupura rya Sporting Anderlecht, ryaciyemo abakinnyi benshi bakomeye cyane kuri ubu, harimo nka Vincent Kompany, kapiteni  wa Manchester City n’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi, Adnan Januzaj  wa Manchester United na we yakuriye muri Anderlecht  kimwe na Musonda ukina muri Chelsea FC.

\"Uburyo

Uburyo uyu mwana acenga bagenzi be, benshi bahamya ko afite impano idasanzwe

\"Bounida

Bounida atangiye kureshya amakipe menshi akomeye.

U Bubiligi buhagaze neza muri iyi minsi, bakaba bazanitabira igikombe cy’isi kizabera mu gihugu cya Brasil mu mwaka wa 2014, aho usanga n’abakinnyi benshi b’ababiligi barimo nka Axel Witsel, Eden Hazard, Mussa Dembele, Nacer Chadli, Marrouane Fellaini, Thomas Vermaelen, verthonghen nabandi benshi, bahagaze neza cyane, hirya no hino ku isi.

Ese Rayane Bounida na we azatera ikirenge mu cy’ibi byamamare?

Jean Luc Imfurayacu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...