Iri rushanwa ryabereye mu
Buhinde ku nshuro ya gatatu, nyuma y’iryo mu 1996 na 2024, ariko ni bwo bwa mbere
ryabereye muri Leta ya Telangana, yahindutse igicumbi cy’umuco, ubwiza
n’ubutumwa bufatika bushingiye ku bumuntu. Umunsi nyir’izina wo gusoza iri
rushanwa wagaragaye nk’ikiraro cyahuje abantu b’ingeri zitandukanye, mu birori
byari byahuje uburanga, ubwenge n’ubumuntu.
Opal Suchata yambitswe
ikamba na Krystyna Pyszková wo muri Czech Republic wari ufite iryo kamba kuva
mu 2024. Mu magambo yuzuyemo ubwuzu n’ishimwe, Krystyna yagize ati: “Turashimira
Nyampinga mushya wari uhagarariye Thailand. Ugiye gutangira urugendo rwiza rwuzuyemo
amahirwe menshi. Ndabizi ko uzabikora neza kandi uzamurikira Isi. Nzahora ndi
inyuma yawe nkugufasha kandi nkugushyigikira.”
Mu gusubiza, Opal yagize
ati: “Urakoze mukuru wanjye, uri isoko y’ishyaka ryanjye.”
Opal Suchata Chuangsri,
w’imyaka 22, yavukiye i Phuket muri Thailand ku wa 20 Werurwe 2003. Yakuriye mu
muryango ukora ubucuruzi bw’amahoteli, ibintu byamuhaye amahirwe yo kwigira ku
bantu batandukanye no gukura afite umuco wo kwiyubaha no kubaha abandi. Yize mu
ishuri rya Triam Udom Suksa School i Bangkok, aho yahugukiye cyane mu rurimi
rw’Igishinwa no gusobanukirwa imico y’amahanga.
Kuri ubu, akomeje amasomo
muri Kaminuza ya Thammasat, aho yiga ubumenyi mu bya politiki yibanda ku
cyiciro cy’ububanyi n’amahanga. Avuga neza Igitayilandi, Icyongereza
n’Igishinwa.
Opal afite umutima
w’impuhwe n’ubwitange, ibintu byagaragaye ubwo yatangizaga ubukangurambaga yise 'Opal For Her,' bugamije gushishikariza abagore kwipimisha kanseri y’ibere
hakiri kare. Ni ubukangurambaga yatangiye nyuma y’uko ku myaka 16 yabazwe
utubyimba ku ibere. Uretse kwegukana ikamba nyamukuru, Opal yanegukanye igihembo
cy’umukobwa wahize abandi mu cyiciro cya 'Multimedia,' anaza ku isonga mu rubuga
rw’abakurikiwe cyane, aho ibitekerezo bimwerekeyeho byarebwe inshuro zirenga
miliyoni 2.3.
Mu ijambo rye rya mbere
nk’uwambitswe ikamba, Opal yagize ati: “Uyu mwanya si intsinzi yanjye gusa, ni
inzozi z’umwana w’umukobwa wese ushaka kumvwa, kugaragara no kugira icyo
ahindura. Nishimiye kuba inyenyeri ya Miss World, ngiye kuyikoresha mu
kugirira abandi akamaro.”
Iri rushanwa rya Miss
World ryari ribaye ku nshuro ya 72. Ryagaragaje ko ubwiza butari mu isura gusa,
ahubwo bushingiye ku bwenge, umutima uharanira impinduka no kwitangira abandi.
Opal Suchata yinjiye mu mateka nk’umwe mu bakobwa bahagarariye uyu murage mu
buryo bushimishije, kandi Isi yose imwitezeho impinduka zikomeye.
Krystyna
Pyszková yifurije ishya n’ihirwe Opal Suchata wamusimbuye ku ntebe ya Nyampinga
w’Isi
Yamwijeje ubufatanye no kumuba hafi mu rugendo rushya atangiye