Krystyna Pyszková yifurije ishya n’ihirwe Opal Suchata wamusimbuye ku ntebe ya Nyampinga w’Isi

Imyidagaduro - 01/06/2025 7:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Krystyna Pyszková yifurije ishya n’ihirwe Opal Suchata wamusimbuye ku ntebe ya Nyampinga w’Isi

Hyderabad, Telangana, u Buhinde – Ku wa 31 Gicurasi 2025, i Hyderabad habereye umuhango udasanzwe w’uburanga n’ubusabane mpuzamahanga, aho Opal Suchata wo muri Thailand yambitswe ikamba rya Miss World 2025 mu irushanwa ryitabiriwe n’abakobwa 108 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi. Ni umuhango wabereye mu nyubako y’imurikagurisha ya HITEX, urangiza urugendo rw’ukwezi kose abakobwa bari bamazemo mu bikorwa by’umuco, ubwitange n’imishinga ifite intego.

Iri rushanwa ryabereye mu Buhinde ku nshuro ya gatatu, nyuma y’iryo mu 1996 na 2024, ariko ni bwo bwa mbere ryabereye muri Leta ya Telangana, yahindutse igicumbi cy’umuco, ubwiza n’ubutumwa bufatika bushingiye ku bumuntu. Umunsi nyir’izina wo gusoza iri rushanwa wagaragaye nk’ikiraro cyahuje abantu b’ingeri zitandukanye, mu birori byari byahuje uburanga, ubwenge n’ubumuntu.

Opal Suchata yambitswe ikamba na Krystyna Pyszková wo muri Czech Republic wari ufite iryo kamba kuva mu 2024. Mu magambo yuzuyemo ubwuzu n’ishimwe, Krystyna yagize ati: “Turashimira Nyampinga mushya wari uhagarariye Thailand. Ugiye gutangira urugendo rwiza rwuzuyemo amahirwe menshi. Ndabizi ko uzabikora neza kandi uzamurikira Isi. Nzahora ndi inyuma yawe nkugufasha kandi nkugushyigikira.”

Mu gusubiza, Opal yagize ati: “Urakoze mukuru wanjye, uri isoko y’ishyaka ryanjye.”

Opal Suchata Chuangsri, w’imyaka 22, yavukiye i Phuket muri Thailand ku wa 20 Werurwe 2003. Yakuriye mu muryango ukora ubucuruzi bw’amahoteli, ibintu byamuhaye amahirwe yo kwigira ku bantu batandukanye no gukura afite umuco wo kwiyubaha no kubaha abandi. Yize mu ishuri rya Triam Udom Suksa School i Bangkok, aho yahugukiye cyane mu rurimi rw’Igishinwa no gusobanukirwa imico y’amahanga.

Kuri ubu, akomeje amasomo muri Kaminuza ya Thammasat, aho yiga ubumenyi mu bya politiki yibanda ku cyiciro cy’ububanyi n’amahanga. Avuga neza Igitayilandi, Icyongereza n’Igishinwa.

Opal afite umutima w’impuhwe n’ubwitange, ibintu byagaragaye ubwo yatangizaga ubukangurambaga yise 'Opal For Her,' bugamije gushishikariza abagore kwipimisha kanseri y’ibere hakiri kare. Ni ubukangurambaga yatangiye nyuma y’uko ku myaka 16 yabazwe utubyimba ku ibere. Uretse kwegukana ikamba nyamukuru, Opal yanegukanye igihembo cy’umukobwa wahize abandi mu cyiciro cya 'Multimedia,' anaza ku isonga mu rubuga rw’abakurikiwe cyane, aho ibitekerezo bimwerekeyeho byarebwe inshuro zirenga miliyoni 2.3.

Mu ijambo rye rya mbere nk’uwambitswe ikamba, Opal yagize ati: “Uyu mwanya si intsinzi yanjye gusa, ni inzozi z’umwana w’umukobwa wese ushaka kumvwa, kugaragara no kugira icyo ahindura. Nishimiye kuba inyenyeri ya Miss World, ngiye kuyikoresha mu kugirira abandi akamaro.”

Iri rushanwa rya Miss World ryari ribaye ku nshuro ya 72. Ryagaragaje ko ubwiza butari mu isura gusa, ahubwo bushingiye ku bwenge, umutima uharanira impinduka no kwitangira abandi. Opal Suchata yinjiye mu mateka nk’umwe mu bakobwa bahagarariye uyu murage mu buryo bushimishije, kandi Isi yose imwitezeho impinduka zikomeye.

Krystyna Pyszková yifurije ishya n’ihirwe Opal Suchata wamusimbuye ku ntebe ya Nyampinga w’Isi

Yamwijeje ubufatanye no kumuba hafi mu rugendo rushya atangiye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...