Ku wa 8 Kanama, ubwo yashyiraga hanze amafoto agaragaza urugendo yakoreye muri Idaho, umuntu umwe yaramubajije ati: “Bavuga ko utwite, Kourtney.” Yahise amusubiza aseka ati: “Nari ndi kurya pancake no gusimbuka ku misozi.”
Si ubwa mbere uyu mugore ahakana izi nkuru. Ku wa 17 Nyakanga, nyuma yo gushyira amafoto yambaye umwenda wo koga mu kiruhuko muri Italia ku mbuga nkoranyambaga, Kourtney yavuze ko atari utwite, ahubwo ari “konsa umwana, kurya gelato, focaccia, pasta, kutitoza no kubaho ubuzima bwiza bshobora kuba aribyo biri gutuma abantu bamwibeshyaho.”
Kourtney, w’imyaka 46, afitanye umwana w’amezi 20 witwa Rocky Thirteen Barker n’umugabo we Travis Barker. Afite kandi abandi bana batatu yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we Scott Disick: Mason Disick w’imyaka 15, Penelope Disick w’imyaka 13 na Reign Disick w’imyaka 10.
Ni n'umubyeyi w’ikirenga ku bana ba Travis yabyaranye n’uwahoze ari umugore we Shanna Moakler: Landon Barker w’imyaka 21, Alabama Barker w’imyaka 19 na Atiana De La Hoya w’imyaka 26.
Mu butumwa yanyujije kuri Poosh, urubuga rwe, Kourtney yasobanuye ko nyuma yo kubyara yahisemo kwishimira ubuzima bushya aho gushyira igitutu ku kongera kugira imiterere yari afite mbere yo gusama.
Yagize ati: “Icy’ingenzi ni ugutega amatwi umubiri wawe no gukora ibikubereye, aho gukurikiza ibipimo bidafatika bishyirwaho n’imyemerere ya rubanda. Ntabwo nari nshishikajwe no kongera kugarukana imiterere myiza kugeza Reign afite hafi amezi ane.”
Ku wa 7 Mata, abinyujije kuri Instagram Story, yandikiye ababyeyi bashya amagambo abatera imbaraga agira ati: “Umubiri wawe ni mwiza mu byiciro byose — igihe utwite, mu gihe muri gukira nyuma yo kubyara, ndetse no mu gihe ukiri kwiyubaka.
Niba muri konsa, nabyo ni urugendo rudasanzwe. Mube beza kuri mwe ubwanyu mu gihe umubiri ufinda indi miterere isanzwe. Igitutu cyo kongera kugaruka uko mwari mbere si ukuri, kandi ubuzima buraryoshye.”
Nubwo ubu nta gahunda afite yo kongera kubyara, Kourtney na Travis bakomeje kwishimira ibihe byiza nk’umuryango ufite abana, bakerekana ko bishimye mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Kourtney Kardashian yahakanye ibyavugwaga ko yaba yitegura kwibaruka umwana wa gatanu