Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Leta ya Koreya y’Epfo, gahunda y’ingengo y’imari ya 2027 iteganya uburyo bushya bwo gufasha ababyeyi kuva umwana akivuka kugeza akuze.
Inkunga ziteganyijwe zirimo amafaranga ahabwa umwana ukivuka, ayo gufasha mu kumurera buri kwezi ndetse n’uburyo bwo kumufasha kwizigamira.
Mu nkunga nshya ziteganyijwe, umwana uzavuka guhera ku wa 1 Nyakanga 2027 azahabwa amafaranga ari hagati ya miliyoni 10 na miliyoni 20 z’awon ya Koreya y’Epfo mu mwaka wa mbere, bitewe n’uko ari umwana wa mbere, uwa kabiri cyangwa uwa gatatu n’abakurikiyeho, ndetse n’akarere umuryango utuyemo.
Mu turere dusanzwe, umwana wa mbere azahabwa miliyoni 10 z’awon, uwa kabiri ahabwe miliyoni 12 z’awon, naho uwa gatatu n’abazakurikiraho bagahabwa miliyoni 15 z’awon. Abana bo mu turere Leta ishyigikira by’umwihariko bazongerwa izindi miliyoni eshanu z’awon kuri ayo mafaranga.
Inkunga ntizagarukira ku mwaka umwana avutsemo. Leta irateganya no kwagura amafaranga ahabwa abana buri kwezi, ku buryo muri 2027 abana bari munsi y’imyaka 10 bazajya bahabwa won 200,000 buri kwezi mu turere dusanzwe, naho abo mu turere dushyigikiwe by’umwihariko bakabona won 300,000.
Abana bafite hagati y’amezi zero n’amezi 24 barererwa mu rugo aho kujya mu bigo bibitaho na bo bashobora kubona andi mafaranga yunganira ayo kurera.
Iyi gahunda ije mu gihe Koreya y’Epfo ikomeje gushaka ibisubizo by’ikibazo cy’igabanuka ry’abana bavuka. Leta yizeye ko kugabanya amafaranga ababyeyi bakoresha mu kurera abana bizafasha imiryango, ndetse bikarushaho gushishikariza abantu kubyara.
