Mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa Gospel in Action, Korali Rehoboth yatangiriye ku gikorwa gifatika muri cya giterane “Ngwino kwa Yesu” cyabaye ku wa 9 Kanama 2026 muri ADEPR Nyakabanda, aho yatanze imashini 10 zo kudoda.
Izi mashini zahawe Itorero ADEPR Nyakabanda kugira ngo zikoreshwe mu gufasha abantu kwiga umwuga wo kudoda. Hateganyijwe ko zizashyirwa ahantu hazakorerwa nk’ishuri ry’ubudozi, aho abantu bazajya bahabwa amahugurwa kandi bakigira ubuntu kuri izi mashini.
Perezida wa Korali Rehoboth, Munyaneza Justin, yavuze ko uyu mushinga uzajya ugaragaza ko umurimo wabo utarangirira mu kuririmba gusa, ahubwo ko bashaka no kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima bw’abantu. Yagize ati: “Twashatse uko twateza abantu imbere, tukagura imashini. Uyu ni umunsi wo gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa.”
Abayobozi ba Korali Rehoboth bavuze ko amasomo azaba ubuntu, kandi ko atazaba agenewe Abakristo ba ADEPR Nyakabanda gusa, ahubwo ko n’abandi bantu bo hanze y’Itorero bazemererwa kuyitabira. Intego ni uko umuntu wese ushaka kwiga kudoda yabona amahirwe yo kwiga uwo mwuga, akawukoresha mu kwiteza imbere.
Pastor Rudasingwa Jean Claude, ushinzwe Ivugabutumwa muri ADEPR, yashimye iki gikorwa avuga ko ubutumwa bwa Korali Rehoboth bwuzuye neza kuko butagarukiye ku magambo gusa, ahubwo ko bugiye no kugaragara mu bikorwa.
Yagize ati: “Ubutumwa buhise bwuzura. Ibi bigiye kubaka Igihugu kandi byubake Itorero. Hari umuntu ugiye kwiga imashini bimuhindurire ubuzima. Wa Yesu muvuga mugiye kumwerekana mu bikorwa.”
Pastor Rudasingwa yashimye kandi igitekerezo cya Korali Rehoboth cyo kwita uyu mushinga “Gospel in Action”, avuga ko ari ukujyanisha ubutumwa bavuga n’ibikorwa bigaragara. Yagize ati: “Nakunze ijambo perezida wa korali yavuze, ngo ni ubutumwa mu bikorwa.”
Yasobanuye ko Yesu abantu bavuga atari uwakijije abantu indwara gusa, ahubwo ko ari na we wita ku buzima bwabo bwose. Ati: “Wa Yesu uruhura agakiza umuntu indwara, amukize inzara, ibyago, umwanda no kwambara nabi.” Yongeraho ko yizeye ko n’imyenda abitabiriye iyi gahunda bazajya bambara bazajya babasha kuyidodera ubwabo.
Pastor Rudasingwa yabasabye kandi gukomeza gusaba Imana ubumenyi kugira ngo uyu mushinga ugere ku ntego yawo.
Korali Rehoboth yavuze ko kwiga kudoda bizaba ubuntu, ariko uwifuza kwiga akaba agomba kwigomwa igihe kandi akagira umwete. Bavuze ko bishimiye cyane kuba barashoboye kubona izi mashini 10, aho amafaranga miliyoni 1.8 ari yo yakoreshejwe mu kuzigura.
Umukuru wa Korali Rehoboth yavuze ko uyu mushinga bawushyize mu maboko y’Imana kandi ko bifuza ko uzagirira akamaro Abanyarwanda benshi. Kuri ubu, ishuri ry’ubudozi ryafunguwe i Nyakabanda, rikaba rizajya ryakira abantu bashaka kwiga uwo mwuga hatitawe ku idini cyangwa itorero, ariko nanone bikagira gahunda itazateza umuvundo.
Pastor Rudasingwa yashimye abanyamuryango ba Korali Rehoboth avuga ko nubwo bategura ibiterane bigamije kuzana abantu kuri Yesu, banagaragaza ko umuntu ugeze kuri Yesu atagomba kwirebaho gusa, ahubwo ko akwiriye no gutekereza ku bandi.
Yagize ati: “Aba bana b’Imana yahaye kurabagirana, bagategura iki giterane bafite intego yo kuzana abantu kuri Yesu, kandi bakerekana ko umuntu wageze kuri Yesu atiyerekana ubwe ahubwo akazirikana abandi, turabashimiye.”
Yavuze ko yifuza ko uyu mushinga wakura ukagera no mu yandi matorero, kuko ushobora gufasha abantu benshi, cyane cyane abashomeri n’abatagira ibyo bakora. Ati: “Bizafasha abashomeri kubona akazi, abatagira ibyo gukora babibone.”
Korali Rehoboth kandi yavuze ko hazaba hari abarimu bafite ubumenyi bwo kudoda, ariko bakagira n’urukundo n’umutima wa Yesu, kugira ngo abiga badahabwa ubumenyi bw’umwuga gusa, ahubwo banigiremo umuco wo gufasha abandi.
Intego ya Korali Rehoboth ni uko umuntu uziga uyu mwuga atazarangiza amasomo ngo ubumenyi bumupfire ubusa. Bifuza ko buri wese uzahabwa amahugurwa azagera ku rwego rwo kwikorera, akabona aho adodera, akabyaza umusaruro ubumenyi yahawe kandi akagira uruhare mu gufasha abandi.
Uyu mushinga wa Gospel in Action wabaye kimwe mu bikorwa byagaragaje ko Korali Rehoboth ishaka ko ubutumwa ivuga mu ndirimbo bugera no mu buzima bwa buri munsi, aho gufasha abantu kwegera Yesu biherekezwa no kubafasha kubona ubumenyi n’ubushobozi bwo kwibeshaho.
