lyi ndirimbo ni isengesho ryiza risaba
Umukiza Yesu ‘kugumana natwe’. "Kaa Nami" ni indirimbo nshya y'lgiswahili
yakomotse ku busemuzi bw'indirimbo ya Hoziana ikunzwe cyane yitwa
"Tugumane" yanaririmbyemo abarimo Alex Dusabe.
Iyo ndirimbo imaze kugera ku mitima ya
benshi binyuze mu butumwa
Lea Mukandangizi, Perezida wa Korali
Hoziana yavuze ko bahisemo gusubiramo indirimbo ‘Tugamane’ banashingiye ku
bitekerezo by’abantu bakiriye. Ati “Twakiriye ubuhamya bwinshi bw'abumvise
indirimbo 'Tugumane'. Ni indirimbo itera umuntu kugira icyifuzo cyo kugendana
n'Imana. Binyuze muri 'Kaa Nami', twifuza gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza mu
buryo burenga imbibi z'igihugu."
lyi ndirimbo nshya ni intangiriro
y'umushinga wa Album nshya ya Hoziana, izaba igizwe n'indirimbo nshya,
izakunzwe mbere ariko zisubiwemo mu buryo bugezweho, ndetse n'indirimbo zikozwe
mu Giswahili.
"Kaa Nami" ni isengesho ryo mu
mutima. Amagambo yayo akomeye ndetse n'injyana yayo bituje bifasha umuntu wese kuyumvira
mu mwuka wo gutekereza, gusenga no kwegera Imana cyane.
Ku wa Gatanu tariki ya 22 kugeza ku Cyumweru
tariki ya 24 Ugushyingo 2024, Korali Hoziana yakoze igitaramo cy’iminsi itatu
cyiswe ‘Hoziana Gospel Celebration – Tugumane 2024’, cyasigiye benshi
urwibutso.
Kuri ubu, iyi korali imaze gushyira hanze album zirenga 10 z’amajwi n’izindi ebyiri z’amashusho. Korali Hoziana yavutse mu mwaka wa 1967, itangirira ahitwa i Gasave ku Gisozi bigizwemo uruhare na Rev. Kayihura Jacob.
Korali Hoziana yatangaje ko yatangiye
gukora Album izaba ikubiyeho indirimbo zabo zakunzwe mu bihe bitandukanye
Korali Hoziana yo muri ADEPR Nyarugenge yasobanuye
ko yasubiyemo indirimbo ‘Kaa Nami’ mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwabo kure
Korali Hoziana yamamaye mu ndirimbo
zinyuranye ndetse iririmbamo abahanzi bakomeye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KAA NAMI’ YA KORALI HOZIANA