Korali Bethel, imwe mu makorali akunzwe cyane muri ADEPR, ikorera umurimo mu Rurembo rwa Rubavu, Paruwasi ya Mbugangari, Itorero rya Bethel, riherereye mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.
Iyi korali yatangiye umurimo wayo mu 1991, ku cyicaro cya Paruwasi ya Gisenyi, aho yaturutse mu itsinda ry’abaririmbyi b’abana bigaga mu Ishuri ry’Icyumweru (École du Dimanche).
Mu 1993, ubwo yari imaze gukura, yahawe izina rya Korali ya kabiri ya ADEPR Gisenyi, ikorera hamwe n’iya mbere izwi cyane ku izina rya Chorale Bethlehem. Muri uwo mwaka kandi, yasohoye volume yayo ya mbere y’indirimbo z’amajwi.
Muri 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abaririmbyi ba Bethel Choir baratatanye, Bethel choir iza kongera kwiyubaka muri 1996, hanyuma isabwa n’Ubuyobozi bwa Paroisse ya Gisenyi gutangiza ivugabutumwa ryayo ahitwa Majengo ku Gisenyi muri 09/1997, ihafungura umudugudu (itorero) wafashe izina rya Bethel.
Gusa hamwe no gusenga Imana, ivugabutumwa ryarogeye ku buryo itorero rya Bethel rigizwe n’abakristo binjira ku cyumweru barenga 800, n’amakorale 4.
Kuri ubu Korali Bethel ifite abaririmbyi barenga 90, ikaba imaze gukora ingendo mu ntara hafi ya zose z'u Rwanda ndetse no hanze yarwo nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Korali Bethel imaze gusohora imizingo (albums) zirindwi y’amajwi ndetse n’izindi ebyiri z’amashusho, hamwe n’izindi ndirimbo zinyuranye zigera ku bantu benshi binyuze ku muyoboro wayo wa YouTube witwa Bethel Choir Gisenyi.
Igitaramo "Umugwaneza Album Launch" gitegerejwe cyane i Gisenyi
Korali Bethel iri mu myiteguro y’igitaramo gikomeye cyo kumurika album nshya y'indirimbo zirimo n’izakunzwe cyane hambere nka "Umugwaneza" na "Ndabona abantu benshi", n’izindi zitandukanye.
Iki gitaramo bise “Umugwaneza Album Launch” kizaba ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025, kikabera ku cyicaro cya Paruwasi ya Gisenyi. Biteganyijwe ko kizitabirwa n’abantu benshi baturutse imihanda yose, barimo n’abatumirwa baturutse mu gihugu hose.
Mu bashyitsi bazifatanya na Korali Bethel muri urwo rugendo rw’ibyishimo no guhimbaza Imana, harimo na Chorale Bethlehem, n’abandi bashyitsi batandukanye. Ijambo ry’Imana rizabwirizwa n’abakozi b’Imana b’inararibonye barimo Pasitori Bwate David na Ev. Serge Munyampirwa.
Iki gitaramo kizaba umwanya wihariye wo gusubiza amaso inyuma, gushimira Imana, no kurushaho gukomeza umurimo w’ivugabutumwa biciye mu ndirimbo. Korali Bethel irahamagarira abakunzi bayo bose, inshuti n’abakristo bose kwitabira ari benshi.
Perezida wa Korali Bethel, Mutangana Jean Baptiste, yabwiye inyaRwanda ko muri iki gitaramo bazaba bamurika Album yabo ya gatatu y'amashusho yitwa "Umugwaneza". Album yabo ya mbere y'amashusho bayise "Irabishobora" naho Album ya kabiri y'amashusho bayise "Igituma ndirimba".
Bethel Choir imaze imyaka 34 yamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimo
Bethel Choir igiye gukora igitaramo gikomeye izafatiramo amashusho y'indirimbo nshya