Korali Abatoni ba Yesu yateguje imurikwa rya Album ya kabiri "Araduhetse" igizwe n'indirimbo 13

Imyidagaduro - 25/04/2025 2:56 PM
Share:
Korali Abatoni ba Yesu yateguje imurikwa rya Album ya kabiri  "Araduhetse" igizwe n'indirimbo 13

Korali Abatoni ba Yesu ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Muhima yiteguye kumurika ku mugaragaro Album yayo ya kabiri y’amashusho yise "Araduhetse", igizwe n’indirimbo cumi n’eshatu (13) zubaka, zihumuriza, kandi zishimangira ukwizera.

Korali Abatoni ba Yesu yatangijwe mu mwaka wa 1997 n’itsinda rito ry’abantu barindwi (7) b’abaririmbyi bafite ishyaka ryinshi ryo gukorera Imana, aho batangiriye umurimo mu cyumba cy’ahitwaga kwa Tabaro. Kuri ubu, imaze kwaguka cyane kuko igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 75, bose bakaba bariyemeje gutanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.Imikorere myiza ya Chorale Abatoni ba Yesu ishingiye ku bintu bitatu by’ingenzi ari byo: 

Ubumwe n’ubwitange mu baririmbyi: Nubwo batangiye ari bake kandi nta n'ubushobozi buhambaye bafite, kwihangana no gukunda umurimo w’Imana byatumye bagira iterambere rihamye, bahuza imitima mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye.

-Ireme ry’ibihangano: Bamaze gukora Albums enye za Audio n’ebyiri za Video. Indirimbo z'iyi korali zirangwa no kuba zifite ubutumwa buhumuriza no kugarura icyizere, nk’iyo bise “Nimuhumure” ihumuriza abahuye n’agahinda ko kubura ababo.

-Gahunda ziteguye neza kandi zishyirwa mu bikorwa: Ubuyobozi bwayo bufite icyerekezo kigaragara, aho buri mwaka haba hari ibikorwa biteguwe kandi bishyirwa mu bikorwa neza, birimo no kumurika ibihangano bishya nk’uko bateganya kumurika Album yabo ya kabiri.

Abatoni ba Yesu bakomeje gushyira hanze indirimbo imwe kuri imwe mu zigize Album ya kabiri “Araduhetse”. Kuri ubu indirimbo yabo nshya iri hanze ni “Nimuhumure” y'ubutumwa buhumuriza imitima y'abari kunyura mu bihe bikomeye.

Perezida wa Korali Abatoni ba Yesu, Murego Ambroise, yabwiye inyaRwanda ko iyi Album nshya izamurikwa ku mugaragaro muri uyu mwaka, ndetse ko bazakomeza gutanga ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano byuzuye ubuhanga n’ubwitonzi. Ati: "Abatoni ba Yesu uyu mwaka turateganya gushyira hanze iyi album nshya y'amashusho igizwe n'indirimbo cumi n'eshatu."

Abahanga mu miririmbire bemeza ko ubutumwa bunyuzwa mu bihangano buri mu bifasha abaririmbyi gutera imbere, atari amajwi meza gusa agenderwaho. Ibi usanga ari byo biranga Korali Abatoni ba Yesu kuko bita cyane ku butumwa kuruta ibindi byose. 

Abahanga nka Zoltán Kodály na Carl Orff bemeza ko indirimbo nziza igomba gutanga ubutumwa bufite ubusobanuro, bukubaka ubumuntu. Umuririmbyi agomba kumva neza amagambo aririmba, kugira ngo abashe kuyashyira mu mutima w’umwumvise.

Abahanga mu muziki baragaragaza ko ubusabane bw’amajwi (harmonies) butunganye bushobora gutera amarangamutima, bikagira ingaruka nziza ku mwumvise. Korali igomba gukoresha uburyo bw’amajwi bwuzuzanya neza—soprano, alto, tenor, na bass—bikanozwa binyuze mu myitozo.

Dr. James Jordan, umwarimu w’umuziki ugezweho yemeza ko igihangano kiryoha iyo umuririmbyi akiririmba ashyizemo "emotional depth"—amarangamutima y’ukuri. Ni bwo indirimbo ihinduka ubuzima, igasohoka mu kanwa ikinjira mu mutima. Ibi byose ubisanga mu ndirimbo za Korali Abatoni ba Yesu ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Muhima mu Mujyi wa Kigali.

Ugendeye ku bitangazwa n'abahanga mu muziki, Abatoni ba Yesu bari mu nzira nziza yo kugeza umuziki wabo ku rwego rw'Isi.  Iby'ibanze washingiraho harimo kunoza ireme ry'ibihangano, gukorana n’abahanga mu gutunganya umuziki (Producers), kwandika indirimbo zifite amagambo akomeye, kandi ziririmbiwe ku rwego rwo hejuru bifasha ibihangano kwemerwa no ku rwego mpuzamahanga.

Nutera ijisho ku muziki wa Abatoni ba Yesu choir urasanga indirimbo zabo zinyura mu biganza by'aba Producer bakomeye kandi b'inzobere mu muziki. Nk'urugero, indirimbo yabo nshya "Nimuhumure" yatunganyijwe mu buryo bw'amashusho na kizigenza Musinga ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda mu gutunga indirimbo z'amashusho zo kuramya no guhimbaza Imana. 

Ibindi bifashga Korali gutera imbere cyane nk'uko biri gukorwa na Abatoni ba Yesu Choir ni ukugira imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga nko gushyira ibihangano kuri YouTube, Spotify, Audiomack, n’izindi mbuga zikomeye z’umuziki, ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga n'itangazamakuru mu kwamamaza, bikaba bifasha gukurura abantu benshi hirya no hino ku isi.

Harimo kandi gukora ibikorwa by’ubutumwa byambukiranya imipaka nk'aho Korali ishobora gutegura ibitaramo (Live concerts), gusura ibindi bihugu cyangwa imijyi, gukorana n’andi makorali akomeye—ibi byose bituma ubutumwa bw’indirimbo bugera kure kandi bigaha korali uburambe. Ni muri urwo rwego na Abatoni ba Yesu Choir bari kwitegura igitaramo cy'amateka muri uyu mwaka wa 2025.

Abatoni ba Yesu Choir mu rugendo rwo kugeza muzika yabo ku rwego mpuzamahanga

REBA HANO INDIRIMBO "NIMUHUMURE" YA KORALI ABATONI BA YESU 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...