Iki gitaramo ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bigize gahunda yiswe “Operation Mahama”, yashyizweho na Korali Abahamya ba Yesu mu rwego rwo guhuza ubutumwa bwiza n’impuhwe zigaragarira mu bikorwa bifatika.
Nk’uko byatangajwe na Sibomana Pierre, Umuyobozi ushinzwe ibya Mwuka muri Korali Abahamya ba Yesu, intego ni ugufasha abababaye binyuze mu ndirimbo, amasengesho no gukangurira abantu kugira uruhare mu kubaka ahantu ho gusengera. Yagize ati: “Yesu yatwigishije gukunda no kugirira neza bose, cyane abo mu nzu y’Imana. Turi kubishyira mu bikorwa dushingiye ku Byanditswe byo mu Bagalatiya 6:10”.
Mu ruzinduko Abahamya ba Yesu bagiriye mu nkambi ya Mahama, basanze urusengero Abadivantisite bari basanzwe basengeramo rwarafunzwe kuko rutari rwujuje ibisabwa na Leta. Nyuma yo kuganira n’inzego z’ubuyobozi, hasobanuwe ibyo urusengero rusabwa, bityo Korali ifata icyemezo cyo gutangiza igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kuruvugurura rukamera neza.
Nubwo ubushobozi bukeneye bwatangiranye na miliyoni 8 z'amafaranga y'u Rwanda, ibikenewe byiyongereye, bigera kuri miliyoni 10 Frw, aho bazubaka urusengero rujyanye n’amabwiriza, rutazongera gufungwa, kandi ruzajya rusigara rubereye n’abazasigara mu nkambi cyangwa baturuka hirya no hino.
Korali Abahamya ba Yesu yatangiye mu 1987 ishinzwe n’abaririmbyi bane, ku gitekerezo cya Niyirema Cécile, umwe mu bagize uruhare mu kuyishinga. Imaze imyaka 38 mu murimo w’Imana, ikaba ifite ibigwi bikomeye: Album 11 za audio (zirimo indirimbo 150), Album 7 za videwo (zirimo amashusho 75).
Bakurikirwa n'abarenze 67,500 kuri YouTube yabo (Abahamya Family Choir), bakaba bamaze gukora ivugabutumwa mu gihugu hose no hanze y’u Rwanda, barimo mu Burundi na Tanzaniya. Mu 2025, Korali yihaye intego y’umwaka w’ibikorwa bifatika, aho bazibanda ku gufasha abatishoboye mu buryo bugaragara.
Igitaramo cya Korali Abahamya ba Yesu kizabera kuri Kigali Bilingual Church – Remera, kizahuza Abahamya ba Yesu n’andi makorali akomeye nka: The Way of Hope – Remera Inyenyeri – Kibuye/KarongiNew City – Musanze/KinigiDukumbuye Ijuru – MahamaItabaza – Kimisagara. Umuvugabutumwa mukuru w’iki gitaramo ni Niyomufasha Louise, uzatanga ubutumwa bwihariye bushishikariza abantu kugira umutima w’impuhwe.
Usibye urusengero rwa Mahama, Korali Abahamya ba Yesu yateguye indi mishinga irimo kubakira bamwe mu bafatanyabikorwa babafashije mu ivugabutumwa, nk’uko byagenze mu karere ka Kamonyi aho baririmbiye indirimbo Elisa. Byose hamwe, amafaranga azakenerwa mu bikorwa by’uyu mwaka wa 2025 yabaruwe agera kuri miliyoni 50 Frw.
Iki gitaramo ntikizaba igikorwa cy’indirimbo gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’urukundo, ubumwe, n’icyizere. Korali Abahamya ba Yesu ihamya ko nta bufasha buba buto, kandi ko hamwe n’ubufatanye bw’abantu bafite umutima w’impuhwe, urusengero ruzubakwa, maze abakristo bo mu nkambi ya Mahama bongere kugira aho bahurira n’Imana. Ushaka gutanga inkunga wakwifashisha: MTN Mobile Money: 0788423603.
Inkambi ya Mahama igiye kubakwamo urusengero na Korali Abahamya ba Yesu, iherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Yatangiye mu 2015 ubwo impunzi z’Abarundi zahungaga, itangira ifite abagera ku 61,328. Mu 2022 yabarizwagamo impunzi ibihumbi 38, kuko abandi bose bari bamaze gutaha. Uretse Abarundi, muri iyi nkambi hanakiriwe Abanyekongo bahimuriwe bagera ku bihumbi 19 biyongeraho izindi mpunzi nke zituruka mu bihugu bya Sudani, Eritrea, Ethiopia na Misiri.
Abahamya ba Yesu Family Choir ubwo baganiraga n'abanyamakuru ku gikorwa cyo gukusanya inkunga yo kubaka urusengero i Mahama
REBA INDIRIMBO NSHYA "BUNDI BUSHYA" YA ABAHAMYA BA YESU FAMILY CHOIR
REBA INDIRIMBO IKUNZWE CYANE "NIMUHUMURE" YA ABAHAMYA BA YESU FAMILY CHOIR