Korali Ababibyi bakoze indirimbo "Icyo Mbarusha" bitezeho kuzanira Yesu Kristo iminyago myinshi- VIDEO

Iyobokamana - 05/08/2025 2:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Korali Ababibyi bakoze indirimbo "Icyo Mbarusha" bitezeho kuzanira Yesu Kristo iminyago myinshi- VIDEO

Korali Ababibyi ikorera umurimo w’Imana ku rusengero rwa ADEPR Remera, yashyize hanze indirimbo nshya bise “Icyo Mbarusha”, ikaba yitezweho kugira uruhare rukomeye mu kugeza abantu kuri Kristo no kubamenyesha ko ubuzima bufite Yesu buruta kure ubundi bwose.

Dr Tuyishime Samuel, umuririmbyi muri Ababibyi Choir akaba anashinzwe itangazamakuru muri iyi Korali, yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo yabo nshya "Icyo Mbarusha" ishingiye ku nyigisho zifatiye ku ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’indirimbo za Salomo, ndetse no ku buryo abantu babana na Yesu Kristo nk’abamwemeye n’abamwizera by’ukuri.

Yavuze ko bashatse kugaragaza ko umuntu ufite Yesu Kristo aba afite byose. Ati: "Dusanga kumugira mu buzima bwacu bihagije mu mibereho yacu yose yaba ari byiza cyangwa bibi Yesu ni uwa mbere muri twe."

Ubutumwa nyamukuru burimo ni uko abantu bafite Yesu Kristo bafite ubuzima bufite intego, bugira icyerekezo n’icyizere. Korali Ababibyi yizera ko iyi ndirimbo izaba isoko yo gukangura imitima myinshi y'abatuye Isi, ikamenya ndetse ikizera Yesu Kristo.

Yagize ati: "[Iyi ndirimbo] tuyitezeho kuzamenyesha abantu muri rusange ko abantu bafite Yesu Kristo bafite ubuzima butandukanye n’ubuzima bw’abataramumenya ngo bamwizere kandi twizeye ko hamwe n’Umwuka Wera w’Imana abazayumva bamwe muri bo bazizera Yesu bakamukurikira."

Ubwo iyi ndirimbo yari ikimara gusohoka kugeza n'ubu yakiriwe neza n’abantu batandukanye barimo abayobozi b’amakorali, abakirisitu, ndetse n’abandi batandukanye bo hirya no hino. Ku mbuga nkoranyambaga imaze gutangwaho ibitekerezo bigaragaza uburyo abantu bayikunze kandi bayibonamo ubutumwa bwubaka.

Korali Ababibyi yatangiye umurimo w'Imana mu ndirimbo mu mwaka wa 2000, itangirana n’abantu bake cyane — hagati ya 10 na 15 — ariko ubu igeze ku baririmbyi barenga 120, barimo urubyiruko n’abantu bakuru bubatse. Bakorera umurimo w’Imana muri ADEPR Remera, hafi ya BK Arena mu Murenge wa Remera.

Mu myaka 25 bamaze, barangwa no kwihangana, kwitanga no gukorera Imana binyuze mu ndirimbo zitandukanye zubakiye ku Ijambo ry’Imana. Indangagaciro zabo zishingiye ku kwitandukanya n’isi, gutangaza ubutumwa bwiza no kugendera mu murongo w’ubuyobozi bwa ADEPR mu Rwanda.

Korali Ababibyi yifuza kugeza ubutumwa bwa Yesu Kristo kure hashoboka, bityo bashyize imbere gukora indirimbo mu ndimi zitandukanye, kugira ngo abantu benshi hirya no hino ku isi babashe kumva ubutumwa bwiza.

Dr Tuyishime Samuel abisobanura neza ati: "Intumbero yacu rero ni ukuvuga ubutumwa bwiza tukaba dushaka no gukora indirimbo mu zindi ndimi zitandukanye mu rwego rwo kumenyekanisha inkuru y’agakiza ka Yesu Kristo."

Album "Yaratuzahuye Live Concert" na “Icyo Mbarusha”

Indirimbo “Icyo Mbarusha” ibarizwa ku Album yitwa “Yaratuzahuye” yakozwe mu buryo bwa Live Recording, ikaba igizwe n’indirimbo umunani (8), zose zifite ireme n’ubutumwa buhamye. Iyi Album ni kimwe mu bikorwa bifatika by'iyi Korali bigaragaza aho bavuye n’aho bageze.

Indirimbo "Hahirwa" na "Naremeye", zibarizwa kuri iyi album nshya ya Korali Ababibyi, ni zo zabanjirije "Icyo Mbarusha" gusohoka. Inganzo ya "Icyo mbarusha" yavuye mu ijambo ry’Imana mu gitabo cy’indirimbo za Salomo ndetse n’imibanire y'aba baririmbyi na Yesu Kristo nk’abantu bamwizera by’ukuri.

REBA INDIRIMBO NSHYA "ICYO MBARUSHA" YA KORALI ABABIBYI

Ababibyi Choir bashyize hanze indirimbo ya gatatu iri kuri Album yabo nshya bafashe mu buryo bwa 'Live Recording'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...