Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rumaze imyaka 11 ari umufatanyabikorwa mukuru w’ikipe ya Rayon Sports. Kuri ubu umuyobozi mukuru w’uru ruganda, Eric Gilson, yakoranye inama ya mbere na komite y’inzibacyuho irangajwe imbere na Murenzi Abdallah.
Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ibiganiro bagiranye muri iyi nama byafunguye inzira nshya zo gusubiza ikipe yabo ku mwanya wayo w'icyubahiro. Usibye kuba habayeho iyi nama kandi SKOL yanayishyikirije imwe ku myambaro irimo n’iyambarwa n’abatoza.
Komite y’inzubacyuho y’iyi kipe yambara ubururu n’umweru yashyizweho nyuma y’uko iyari isabzweho iseshwe bitewe n’ibibazo byo kutumvikana byari biyirimo.
Ibi byabaye mu gihe Rayon Sports yitegura umukino wo ku munsi wa 11 izakirwamo na Bugesera FC ku Cyumweru saa Cyenda mu Karere ka Bugesera. Kugeza ubu iri ku mwanya wa 5 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 17.

Ubuyobozi bwa SKOL bwagiranye inama na komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports


Murenzi Abdallah hamwe n'Umuyobozi Mukuru wa SKOL
