Uyu
mugabo wari usanzwe atoza ikipe y’abatarengeje imyaka 18 ya Manchester City, yari
amaze igihe afasha ikipe nk’umutoza by’agateganyo mu gihe cy’Igikombe cy’Isi
cy’Amakipe (Club World Cup) cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri
ubu, ubuyobozi bwamugiriye icyizere, bumugira umwe mu batoza bahoraho b’ikipe
ya mbere.
Ntazakorana
na Guardiola gusa, kuko azifatanya kandi na Pep Lijnders, wahoze ari umutoza
wungirije wa Jürgen Klopp muri Liverpool, ndetse na James French, wari ushinzwe
imyitozo y’imipira y’imiterekano muri iyo kipe.
Hugo
Viana, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umupira w’Amaguru muri Manchester City, yavuze
ko Touré yitwaye neza mu gutoza urubyiruko, bityo kumuzamura kikaba ari
igikorwa cyatekerejweho neza.
Ati
“Twanyuzwe n’uburyo akorana umurava n’ubwitange. Yahaye umusanzu ukomeye ikipe
y’abatarengeje imyaka 18. Ubu twizeye ko agiye kudufasha no gukomeza gutegura
abakinnyi baturuka muri Académie yacu, kugira ngo bazamuke neza bajye mu ikipe
y’abakuru,
Kolo
Touré ni izina rikomeye mu mateka ya Manchester City. Yayikiniye kuva mu 2009
kugeza 2013, akaba yarabaye Kapiteni wayo ndetse agira uruhare rukomeye mu
gufasha iyi kipe kwegukana Premier League ya 2011/12, mbere yo kwerekeza muri
Liverpool.
Iyi
nkuru nziza ije nyuma y’uko Manchester City isoje umwaka w’imikino ushize gikombe
yegukanye, ibintu byatumye haba impinduka mu muryango wayo aho abarimo Juanma
Lillo na Íñigo Domínguez beguye, mu gihe Carlos Vicens yahise yerekeza gutoza
SC Braga yo muri Portugal.