Kolo Touré yagizwe umutoza wungirije wa Manchester City

Imikino - 16/07/2025 11:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Kolo Touré yagizwe umutoza wungirije wa Manchester City

Kolo Touré wahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire, Liverpool ndetse na Manchester City, yateye intambwe ikomeye mu mwuga we wo gutoza, agirwa umutoza wungirije Pep Guardiola muri Man City.

Uyu mugabo wari usanzwe atoza ikipe y’abatarengeje imyaka 18 ya Manchester City, yari amaze igihe afasha ikipe nk’umutoza by’agateganyo mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (Club World Cup) cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu, ubuyobozi bwamugiriye icyizere, bumugira umwe mu batoza bahoraho b’ikipe ya mbere.

Ntazakorana na Guardiola gusa, kuko azifatanya kandi na Pep Lijnders, wahoze ari umutoza wungirije wa Jürgen Klopp muri Liverpool, ndetse na James French, wari ushinzwe imyitozo y’imipira y’imiterekano muri iyo kipe.

Hugo Viana, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umupira w’Amaguru muri Manchester City, yavuze ko Touré yitwaye neza mu gutoza urubyiruko, bityo kumuzamura kikaba ari igikorwa cyatekerejweho neza.

Ati “Twanyuzwe n’uburyo akorana umurava n’ubwitange. Yahaye umusanzu ukomeye ikipe y’abatarengeje imyaka 18. Ubu twizeye ko agiye kudufasha no gukomeza gutegura abakinnyi baturuka muri Académie yacu, kugira ngo bazamuke neza bajye mu ikipe y’abakuru,

Kolo Touré ni izina rikomeye mu mateka ya Manchester City. Yayikiniye kuva mu 2009 kugeza 2013, akaba yarabaye Kapiteni wayo ndetse agira uruhare rukomeye mu gufasha iyi kipe kwegukana Premier League ya 2011/12, mbere yo kwerekeza muri Liverpool.

Iyi nkuru nziza ije nyuma y’uko Manchester City isoje umwaka w’imikino ushize gikombe yegukanye, ibintu byatumye haba impinduka mu muryango wayo aho abarimo Juanma Lillo na Íñigo Domínguez beguye, mu gihe Carlos Vicens yahise yerekeza gutoza SC Braga yo muri Portugal.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...