Ko Kiyovu Sports yariye amavubi, ni iyihe kipe izaherekeza Vision FC mu cyiciro cya kabiri?

Imikino - 21/04/2025 11:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Ko Kiyovu Sports yariye amavubi, ni iyihe kipe izaherekeza Vision FC mu cyiciro cya kabiri?

Mu gihe Kiyovu Sports na Vision FC byatangiye shampiyona bihabwa amahirwe yo kujya mu cyiciro cya kabiri, urwo rugamba Kiyovu iri kurwikuramo kigabo, ahubwo andi makipe ataratekerezwaga akisanga mu bibazo bikomeye.

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “usetse neza ni useka nyuma” ibi bisa n’aho ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye kwisekera amakipe arimo Bugesera na Muhazi United kuko yo yamaze kuva mu murongo utukura ndetse amakipe akomeye iri kuyatsinda umusubirizo ntacyo yitayeho.

Mu gihe APR FC na Rayon Sports zavuye kuri Stade ya Huye gukina na Mukura amarira ari yose kubera gutsindwa na Mukura VS, ibyo byo ntabwo byakanze ikipe ya Kiyovu Sports yasoje igice cya mbere cya shampiyona iri ku mwanya wa nyuma kuko yavuye kwa Mukura yisetsa nyuma yo kuyitsindira igitego 1-0 imbere y’abafana bayo.

Mu mikino itanu ikipe ya Kiyovu Sports iheruka gukina muri shampiyona y’u Rwanda, yatsinze ine yose itsindwamo umwe. Umukino Kiyovu yatsinzwe ni uwa muri iyo itanu ni uwa Musanze FC. Imikino ine Kiyovu yatsinze muri itanu iheruka gukina harimo uwa Marines FC, Police FC, Etincelles na Mukura VS.

Kwitwara neza mu buryo budasanzwe byatumye Kiyovu Sports iva mu murongo utukura kuko ubu iri ku mwanya wa 13 n’amanota 27. Inyuma ya Kiyovu Sports hari Muhazi United ifite amanota 26. Mu murongo utukura hari Bugesera FC ifite amanota 24 naho ikipe ya Vision FC yo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 20 ndetse yo nta mahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere ifite.

Mu mikino itandatu isigaye muri shampiyona y’u Rwanda, amakipe afite umwaku wo gutsindwa na Kiyovu Sports ni Vision FC, Muhazi United, AS Kigali, Rutsiro FC, Amagaju na Bugesera FC.

Kiyovu Sports ikomeje gutanga ubutumwa mu mikino itandukanye ya shampiyona 

Kiyovu Sports yatangiye ikina nk'ikipe izajya mu cyiciro cya kabiri


Umwanditsi:

Yanditswe 21/04/2025 11:43 AM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...