Baca umugani
mu Kinyarwanda ngo “usetse neza ni useka nyuma” ibi bisa n’aho ikipe ya Kiyovu
Sports yatangiye kwisekera amakipe arimo Bugesera na Muhazi United kuko yo
yamaze kuva mu murongo utukura ndetse amakipe akomeye iri kuyatsinda
umusubirizo ntacyo yitayeho.
Mu gihe APR
FC na Rayon Sports zavuye kuri Stade ya Huye gukina na Mukura amarira ari yose
kubera gutsindwa na Mukura VS, ibyo byo ntabwo byakanze ikipe ya Kiyovu Sports
yasoje igice cya mbere cya shampiyona iri ku mwanya wa nyuma kuko yavuye kwa
Mukura yisetsa nyuma yo kuyitsindira igitego 1-0 imbere y’abafana bayo.
Mu mikino
itanu ikipe ya Kiyovu Sports iheruka gukina muri shampiyona y’u Rwanda, yatsinze
ine yose itsindwamo umwe. Umukino Kiyovu yatsinzwe ni uwa muri iyo itanu ni uwa
Musanze FC. Imikino ine Kiyovu yatsinze muri itanu iheruka gukina harimo uwa
Marines FC, Police FC, Etincelles na Mukura VS.
Kwitwara neza
mu buryo budasanzwe byatumye Kiyovu Sports iva mu murongo utukura kuko ubu iri
ku mwanya wa 13 n’amanota 27. Inyuma ya Kiyovu Sports hari Muhazi United ifite
amanota 26. Mu murongo utukura hari Bugesera FC ifite amanota 24 naho ikipe ya
Vision FC yo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 20 ndetse yo nta mahirwe yo
kuguma mu cyiciro cya mbere ifite.
Mu mikino itandatu isigaye muri shampiyona y’u Rwanda, amakipe afite umwaku wo gutsindwa na Kiyovu Sports ni Vision FC, Muhazi United, AS Kigali, Rutsiro FC, Amagaju na Bugesera FC.
Kiyovu Sports ikomeje gutanga ubutumwa mu mikino itandukanye ya shampiyona
Kiyovu Sports yatangiye ikina nk'ikipe izajya mu cyiciro cya kabiri