Mu mashusho yafashwe mu bitaramo byabo mu myaka ya 2023 na 2024, humvikanye amagambo avuga ngo “The only good Tory is a dead Tory. Kill your local MP” bisobanura ngo “Umukandida mwiza w’ishyaka rya Conservative ni upfuye, mwice intumwa ya rubanda y’akarere kanyu”. Ayo magambo yongeyeho n’andi ataka ati “Up Hamas, up Hezbollah”, byatumye Polisi y’u Bwongereza ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba itangira iperereza kuri aba bahanzi.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Guardian, abahanzi bo mu itsinda rya Kneecap bavuze ko ayo magambo yumviswe mu buryo atari bwo, akaba arimo gukoreshwa n’abanyapolitiki kugira ngo babacecekeshe kubera ibitekerezo byabo bya politiki. Bagaragaje ko ibyo bavuga babikora mu buryo bwo gusetsa cyangwa kunenga, atari ugukangurira ubwicanyi cyangwa iterabwoba.
Nubwo ibi byateje impaka zikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, aho bamwe basabye ko ibi bitaramo bya Kneecap bikurwaho ku rutonde rwa Glastonbury Festival, hari abandi bahanzi bakomeye bashyigikiye iri tsinda. Muri bo harimo Pulp, Paul Weller, Primal Scream, na Massive Attack, bose bavuga ko ibyo gukumira Kneecap ari igitero ku bwisanzure bw’ubuhanzi n’ubuvanganzo.
Kneecap kandi yasabye imbabazi imiryango y’abadepite Jo Cox na David Amess bishwe, bavuga ko batigeze bagamije gutera intimba imiryango yabo cyangwa gushyigikira iterabwoba. Bavuze ko nta na rimwe bashyigikiye ibikorwa bya Hamas cyangwa Hezbollah, kandi ko bamagana ibitero bigirirana ingaruka ku baturage basivile aho bava bakagera.
Iperereza riracyakomeje, ariko iki kibazo cyatumye hatangira ikiganiro rusange ku ruhare rw’abahanzi mu gutanga ibitekerezo bya politiki, no ku mbibi z’ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubuvanganzo mu muryango wa demokarasi.