Umunye - Congo Kitoko Likau Faustin uzwi ku Izina rya 'Pizzaro' wakiniraga Flambeau du Centre y'i Burundi yasinye amasezerano y'imyaka ibiri n'igice muri Gikundiro afite agaciro ka Miliyoni 21 Frw.
Muri Kanama 2024 uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha abugarira, yavuye muri AC Dynamic yo muri Congo asinyira Flambeau du Centre y'i Burundi amasezerano y'imyaka ibiri, mu masezerano ye harimo ko nasoza amasezerano muri Flambeau azahita asubira muri Dynamic yo Congo.
Rayon Sports yumvikanye na Kitoko Likau Faustin ibihumbi 15$ bingana na miliyoni 21 Frw ariko Kitoko akiyumvikanira na Flambeau du Centre na AC Dynamic ku igabana ry'amafaranga yaguzwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Kitoko yafashe indege asubira i Bujumbura aho agiye kwitegura umukino Ikipe ye izahura na Bumamuru kuri iki Cyumweru muri Shampiyona y'i Burundi.
Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko uyu mukinnyi yahawe ibihumbi 10$ ndetse akazagaruka mu Rwanda mu ntangiriro za Mutarama 2026 aje gutangira imyitozo muri Rayon Sports.

