Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2025.
Kitoko Likau Faustin 'Pizzaro' w’imyaka 13 yakinaga mu ikipe ya Flambeau du Centre yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Burundi yari yaragezemo mu mwaka ushize avuye muri Dynamic y’iwabo muri Congo.
Aganira n’itangazamakuru ryo mu Burundi yavuze ko asinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri. Yari yaraje mu Rwanda mu minsi yashize abanza kugira ibyo yumvikana na Murera, hatangira ibiganiro n’ikipe yakiniraga dore yari akiyifitiye amasezerano.
Kitoko Likau Faustin 'Pizzaro' yakiriwe na Rayon Sports mu gihe iyi kipe yitegura no kwakira rutahizamu mushya ukomoka muri Cameroun, Jules Armand Kooh Bioumla aho nawe biteganyijwe ko aragera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.


Kitoko Likau Faustin 'Pizzaro' ugiye gusinyira Rayon Sports yageze i Kigali
