Si ubwa mbere
Kirkou Akil aserereye mu bitaramo bya Kigali dore ko ubwo Yago yakoraga
igitaramo yamaze iminota myinshi atongana kurusha iyo yaririmbye. Icyo gihe byari
byatewe n’uko Double Jay yagiye ku rubyiniro ariko akajya atera indirimbo
ntihite icurangwa.
Nyuma yo kubona
ko biteje ikibazo, Phil Peter yasobanuye ko Double Jay yagiye ku rubyiniro
atatanze indirimbo aza kuririmba hanyuma bikajya bimusaba kujya kuyishaka kuri
Internet akaba ari na byo bimuviramo gutinda kuyicuranga.
Ati: “Aba bahanzi
baje badafite indirimbo bari bukore, byasabaga ko nzikura kuri Internet
icyakora bitewe n’umuvuduko w’iyari ihari yari hasi cyane ntabwo byakunze.”
DJ Phil Peter
yavuze ko Double Jay hari indirimbo yifuzaga kwinjiriraho ku rubyiniro icyakora
ntibyakunda kuko itari ihari kandi kuyikura kuri Internet bigoranye.
Ati: “Nabasabye
ko bakwinjirira ku zo mfite kuko nta bundi buryo bwari buhari, umusore wabafashaga
ku rubyiniro ararakara araza arantuka bikomeye numva nanjye ubwanjye ntaye
umutwe.”
Nyuma yo
kumutuka bikomeye, DJ Phil Peter yongeye kubona wa musore asubiye ku rubyiniro
aherekeje Kirikou ahitamo kuva ku rubyiniro kugira ngo ataza kuva aho ahakorera
andi makosa.
Kuri iki
cyumweru mu gitaramo Let’s Celebrate, Kirkou yagiye ku rubyiniro aririmba
indirimbo ‘Aha Nihe’ akurikizaho ‘Yarampaye’ hanyuma ibyuma bitangira
bicikagurika gusa abafana be bagakomeza kuririmba indirimbo nk’ibisanzwe.
Kirkou
yagerageje kuririmba n’umunwa we hamwe n’abafana gusa n’ubundi ibyuma
ntibyabasha guhita bitungana n’uko ahitamo kuva ku rubyiniro. Mbere yo kumanuka
ku rubyiniro, yabanje kujya gutonganya cyane abarimo bakurikirana ibibazo ibyo
byuma byagize.
Nyuma y’uko
avuye ku rubyiniro, abandi basore bakomoka mu Burundi bari kumwe nawe basohotse
bitonganya bavuga ko bashaka umuntu wishe ibyuma bakamukubita ku buryo
atazongera kubakiniraho n’undi munsi.
Umwe mu bari
inyuma ya Kirkou yageze ati: “Uwanyereka uwo … nkamukubita ku buryo atazongera
kutubuza kurya show n’undi munsi.” Undi yungamo ati “Tujye kubakubita.”
Kirkou n’aba
bari bamukurikiye baje gukomeza kugira umujinya w’umuranduranzuzi nyuma y’uko
Davis D we agiye ku rubyiniro ibyuma bikavuga kandi neza cya nta kibazo na gito
kibayheo uretse ubwo yasozaga ibyuma bigahagarara agahita avuga ko iminota
yarangiye.
Ibi byatumye iryo
tsinda ry’abo bantu bumva ko kuba ibyuma byapfuye byakozwe ku bushake hanyuma
batangira guteza akavuyo aho abandi bahanzi bari bari,ndetse bamwe bahava
biruka ngo batagirirwa nabi n’abo basore.
Akavuyo kaje gukomeza kagera hanze ariko kubera ko hari polisi ihagaze ku muhanda, bahise bacisha macye abantu barataha n’abari batangiye guhurura bahita bakomeza basohoka nk’abavuye mu gitaramo.
Ubwo Kirikou yari ategereje ko ibyuma bitungana abaza Dj ikibazo gihari
Kirikou yasabye abafana be ko baba baririmba 'Aha nihe' nta byuma bakoresheje
Kirikou ku rubyiniro yari yitwaye neza ndetse yishimiwe cyane n'abitabiriye igitaramo
Reba amashusho y'uko Kirikou yitwaye ku rubyiniro