Uyu musore w’imyaka 20 yegukanye iri siganwa ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, nyuma yo kwitwara neza mu buryo bwo gucunga amapine no gukoresha uburyo bwo guhagarara rimwe gusa mu gihe cyo kuyasimbuza, mu gihe abo bahanganye bahagaritse imodoka zabo inshuro ebyiri.
Antonelli yageze ku murongo wa nyuma arusha amasegonda 13 Charles Leclerc wa Ferrari wabaye uwa kabiri, mu gihe Max Verstappen wa Red Bull yasoje ari uwa gatatu.
Ni ku nshuro ya cyenda Antonelli yegukanye Grand prix muri uyu mwaka, bikaba byamushyize mu nzira yo kuba umukinnyi muto kurusha abandi bose wegukanye igikombe cya Shampiyona y’Isi ya Formula 1.
Mbere y’iri siganwa, Antonelli yari agifite amahirwe yo kwegukana igikombe hakiri kare, ariko byasabaga ko atsinda, Lewis Hamilton akarangiza ari inyuma y’umwanya wa kane, naho George Russell akaza ku mwanya wa cyenda cyangwa munsi yawo.
Nubwo Antonelli yakoze ibye agatwara intsinzi, Hamilton yasoje ari uwa kane, Russell aba uwa munani, bituma bombi bagumana amahirwe make yo kumuhigika mu mibare.
Nyuma y’iri siganwa kandi, Antonelli arusha Russell amanota 123, naho Hamilton akamurusha amanota 124. Hasigaye amanota 125 gusa ashobora gukinirwa mu masiganwa asigaye muri uyu mwaka.
Ibi bivuze ko Antonelli ashobora kwizezwa igikombe cya Shampiyona ya 2026 mu isiganwa rizakurikiraho rizabera mu Mujyi wa Mexico, aramutse arangije mu myanya icyenda ya mbere. Ati: “Twegereye cyane igikombe. Turagerageza kurangiza neza kandi twizeye ko tuzacyegukana vuba.”
Charles Leclerc yitwaye neza mu gice cya nyuma cy’isiganwa, abasha kurusha Max Verstappen mu guhatanira umwanya wa kabiri, nyuma y’uko bombi bari bakoresheje uburyo bwo guhagarara kabiri mu gihe cyo gusimbuza amapine.
Verstappen yasoje ari uwa gatatu, akurikirwa na Lewis Hamilton wa Ferrari, warushijwe isegonda rimwe gusa, Lando Norris wa McLaren yabaye uwa gatanu, akurikirwa na Isack Hadjar wa Red Bull, Liam Lawson wa Racing Bulls yakomeje kwitwara neza, asoza ari uwa cyenda, mu gihe Pierre Gasly wa Alpine yafashe umwanya wa 10.
George Russell yagize irushanwa ritamworoheye, dore yaje kurisoza ari uwa munani kandi yari yatangiye ari uwa gatandatu. Uyu mushoferi wa Mercedes yahawe igihano cy’amasegonda atanu nyuma yo gufatwa nk’uwungukiye ku kuva mu nzira ubwo yarwanaga na Oscar Piastri wa McLaren mu ruziga rwa mbere.
Iki gihano cyatumye amara igihe kinini mu guhagarara asimbuza amapine, bituma asubira inyuma ya Piastri. Nubwo yamukurikiye hafi mu gice kinini cy’isiganwa, gusa ntiyabashije kumurenga.



