Kim Kardashian yijujutiye ChatGPT nyuma yo gutsindwa ikizamini cy'amategeko kubera kwiringira ibisubizo byayo

Ikoranabuhanga - 05/11/2025 10:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Kim Kardashian yijujutiye ChatGPT nyuma yo gutsindwa ikizamini cy'amategeko kubera kwiringira ibisubizo byayo

Umunyamideri w’icyamamare Kim Kardashian yatangaje ko yigeze gukoresha ChatGPT kugira ngo imufashe mu masomo y’amategeko, ariko ngo byarangiye bimukozeho.

Mu kiganiro na Teyana Taylor kuri Vanity Fair Lie Detector Test, Kardashian yabajijwe niba ajya akoresha ChatGPT, asubiza agira ati: “Ndayikoresha mu bijyanye n’amategeko. Iyo nshaka igisubizo ku kibazo runaka, mfata ifoto nkayishyira muri ChatGPT.”

Taylor yahise amusubiza ati:“None se ubwo nturi kubeshya?”. Kardashian nawe yahise asubiza ati: “Buri gihe ibisubizo byayo biba ari ibinyoma. Byatumye ntsindwa ibizamini inshuro nyinshi".

Yasobanuye ko afata ChatGPT nk’“inshuti mbi” (frenemy), kuko iyo ayibwira ko itanze igisubizo kibi, nayo igasubiza mu buryo butunguranye. Ati: "Nagize umujinya ndayibwira nti ‘Kubera iki wampemukiye?’ — nayo igasubiza iti ‘Ibi ni ukukwigisha kwizera ibitekerezo byawe, rero wari usanzwe uzi igisubizo.’”

Nyuma y’ibi, sosiyete ya OpenAI yatangaje ko ChatGPT itazongera gutanga inama zerekeranye n’amategeko cyangwa ubuzima, mu rwego rwo kurinda amakosa ashobora kubangamira abakoresha bayo.

Kim Kardashian yahishuye uko yigeze kwiringira ChatGPT igatuma atsindwa ikizamini cy'amategeko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...