Ni ku nshuro ya gatanu yikurikiranya Kigali igumye kuri uwo mwanya, ikaba yaramaze kwigarurira izina nk’umujyi wizewe kandi wifuzwa n’abategura inama n’ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Mu itangazo Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bw’ibikorwa (Rwanda Convention Bureau, RCB) cyashyize ahagaragara ku wa Kabiri, tariki ya 27 Gicurasi, cyagaragaje ko kuba u Rwanda ruhora mu myanya ya mbere ari ikimenyetso cy’uko rufite icyizere ruhabwa n’amasosiyete n’imiryango itegura inama z’isi hose.
RCB yakomeje ivuga ko izo mpinduka zituruka ku ngingo zitandukanye, zirimo Politiki ya viza ihabwa abantu bose bageze mu Rwanda (visa-on-arrival), Kwaguka kw’ingendo za RwandAir ku rwego mpuzamahanga, N’ibikorwa remezo bikomeye Kigali ifite byo kwakira inama, birimo Kigali Convention Centre, BK Arena, Stade Amahoro na Intare Conference Arena.
Ibi byumba n’amazu yakira inama byakira ibikorwa binini bikomeye mu mutekano usesuye no mu buryo bugezweho.
Mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwakiriye abashyitsi barenga 52,000 bitabiriye inama n’ibikorwa bitandukanye, bituma haboneka amadovize asaga miliyoni $84.8 yaturutse mu bukerarugendo bushingiye ku bikorwa byo kwakira inama (MICE revenues).
Muri abo bashyitsi, abagera ku 17,000 bitabiriye inama mpuzamahanga zateguwe n’amashyirahamwe atandukanye, zirimo Inama rusange ya FIA, ICANN 80 Policy Forum, International Network for Government Science Advice Conference (INGSA) na Africa Food Systems Forum, n’izindi.
Umuyobozi Mukuru wa RCB, Jane Karemera, yavize ati: “Turishimira kubona u Rwanda na Kigali bikomeza kwemerwa nka hamwe mu nkingi za mwamba z’ahantu heza ho kwakirira inama muri Afurika. Ibyo ni ibisubizo bigaragaza uruhare rw’abantu benshi mu ruganda rw’itegurwa ry’ibikorwa, ndetse n’icyizere imiryango mpuzamahanga igirira u Rwanda. Ibi bidutera imbaraga zo gukomeza kongera ubunyamwuga n’ibikoresho dukoresha mu kwakira inama z’isi yose.”
Uyu mwaka wa 2025, u Rwanda ruzakira n’umushinga ICCA Skills Hub, uzatangirwamo amahugurwa y’abanyamwuga mu bijyanye no kwakira inama nka Certified International Convention Specialist (CICS) kuva tariki 15-17 Nyakanga, Certified International Convention Executive (CICE) kuva tariki 14-16 Ukwakira.
Urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rwinjije amadovize angana na miliyoni $647 mu 2024, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB). Biteganyijwe ko ayo madovize azagera kuri miliyoni $700 mu mwaka wa 2025.
Kigali ni umujyi ukomeje kuvugisha amahanga kubera ubwiza bwawo ntagereranywa