Kigali: Urubyiruko 250 basoje amahugurwa y’ubudozi biyemeje kwihangira imirimo bagaha akazi bagenzi babo

Amakuru ku Rwanda - 30/05/2025 10:20 AM
Share:
Kigali: Urubyiruko 250 basoje amahugurwa y’ubudozi biyemeje kwihangira imirimo bagaha akazi bagenzi babo

Urubyiruko rugera kuri 250 ruturuka mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, rwasoje amahugurwa y’amezi atandatu y’ubudozi, bahiga guhanga imirimo bagaha akazi na bagenzi babo.

Kuwa Kane tariki 29 Gicurasi 2025, ni bwo i Masoro mu ruganda rwa DIKAM habaye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 250 basoje amahugurwa y’amezi atandatu y’ubudozi bahabwaga.

Ni amahugurwa yatangirwaga muri uru ruganda rwa DIKAM, ku bufatanye na CND ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko no Iterambere ry’Ubuhanzi agamije gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, aho yitabiriwe n’abasoje ibyiciro binyuranye mu mashuri asanzwe.

Umuyobozi w’uru ruganda rwa DIKAM ariwe Diane Mukansahaha, yatangaje ko 80% y’abana bakiriye basoje bazi gukoresha imashini byibura imwe mu zifashishwa mu budozi, ndetse bakaba bashobora gutekereza umwenda, bakawuhanga ndrese bakawudoda mpaka ugeze ku isoko.

Yakomeje ati:”Abana baduhaye twabahawe n’akarere ubona ko ari igihugu gishishikariye kwigisha urubyiruko. Babaduhaye ubona ko banabakurikirana ku buryo wabonaga ko batifuza ko hari ikibazo bagira. Muri abo bana hajemo kumwe bavuga ngo hari abana basiga nabo bakinogereza, batangiye kwandikisha kompanyi yabo nabo bashaka gutangira gutanga akazi.”

Uyu muyobozi yakomeje agaragaza ko abanyeshuri basoje aya mahugurwa ari urubyiruko rufungutse mu mutwe, ku buryo batarangamiye gusaba akazi ahubwo nabo bashaka kugahanga ahubwo bakagaha n’abandi bagenzi babo.

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali, Urujeni Martine, we yashimiye uru rubyiruko umuhate n’umurava bagaragaje mu gihe bamaze bahugurwa akaba aribyo byatumye bahabwa impamyabushobozi ihamya ubumenyi bahawe muri aya mahugurwa.

Ati:”Iyi gahunda y’ubumenyingiro iri muri gahunda z’icyerekezo cy’igihugu. Mwe mwasoje amasomo turababwira ngo hano hanze turabakeneye. Turabakeneye ni muze hano hanze imirimo irahari. Mwahawe ubushobozi bwo kuba mwakwihangira imirimo namwe ubwanyu.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, we yaje avuga ko muri iyi minisiteri bafite inshingano enye ariko inkuru ari gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa bagashaka imirimo ku rubyiruko, ariyo mpamvu hashirwa imbaraga muri gahunda nk’izi kugira ngo imirimo mu rubyiruko yiyongere.

Yakomeje ati:”Twaje gutekereza gukorana n’izi kompanyi zikora imyenda, icyo dukora twebwe iyo urubyiruko rwiyandikishije ruhabwa itike rukaza kwiga. Tuba twarumvikanye ko iyo basoje ari abantu bashobotse bahabwa akazi, icyo nshimira DIKAM mwasanze bose bafite ubushobozi mubaha n’akazi.”

Dr. Utumatwishima yasoje ashimira abafayanyabikorwa bose bafatanyije na Minisiteri muri ibi bikorwa, ndetse asaba urubyiruko ko bakoresha ubumenyi bahawe mu iterambere ry’igihugu, dore ko nabo biyemeje kutabupfusha ubusa.

Iki giorwa cyitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima jean Nepo Abdallah

Abitabiriye uyu muhango beretswe uko imyenda ikorerwa muri uru ruganda ikorwa

Urubyiruko rugera kuri 250 ruturuka mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, rwasoje amahugurwa y’amezi atandatu y’ubudozi, bahiga guhanga imirimo bagaha akazi na bagenzi babo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...