Hanatangajwe
ko igipimo cy’ubukene bukabije mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 11.3% kigera
kuri 5.4% mu myaka irindwi. Ugereranije n’izindi ntara, Umujyi wa Kigali ni wo
ufite ibipimo biri hasi by’ingo zikennye kuko zingana na 9.1% mu gihe izikennye
bikabije ari 1.1%.
Ubushakashatsi
bwa EICV7bwari buherutse kugaragaza ko ubukene mu Banyarwanda
bwagabanyutse mu myaka irindwi ishize bitewe n’imirimo myinshi yahanzwe, ituma
ibyo Umunyarwanda yinjiza birushaho kwiyongera.
Bwagaragaje
ko ubukene mu Rwanda bwagabanyutse, buva kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4%
mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.
NISR
igaragaza ko kugira ngo Umunyarwanda abashe kubona ibiribwa n’ibindi by’ibanze
nkenerwa mu mibereho ya buri munsi, bimusaba kuba afite nibura 560.127 Frw mu
mwaka.
Imibare
igaragaza ko Umunyarwanda ku mwaka yinjiza 1040$. Kuva mu 2017 kugeza mu 2024
imirimo yahanzwe yari 1.374.214, mu gihe intego y’igihugu ari uguhanga ibihumbi
250 buri mwaka.
EICV7
igaragaza ko ingo miliyoni 1,5 zavuye mu bukene mu myaka, bivuze ko ubukene
bwagabanyutseho 12,4% mu myaka irindwi ishize.