Kigali: Ubukene bwaragabanutse bugera kuri 5.4% mu myaka 7 ishize

Ubukungu - 03/06/2025 4:03 PM
Share:

Umwanditsi:

Kigali: Ubukene bwaragabanutse bugera kuri 5.4% mu myaka 7 ishize

Imibare y’Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV7) igaragaza ko igipimo cy’ubukene mu Mujyi wa Kigali cyagabanutse kikava kuri 39.8% mu 2017 kikagera kuri 27.4% mu 2024.

Hanatangajwe ko igipimo cy’ubukene bukabije mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 11.3% kigera kuri 5.4% mu myaka irindwi. Ugereranije n’izindi ntara, Umujyi wa Kigali ni wo ufite ibipimo biri hasi by’ingo zikennye kuko zingana na 9.1% mu gihe izikennye bikabije ari 1.1%.

Ubushakashatsi bwa EICV7bwari buherutse kugaragaza ko ubukene mu Banyarwanda bwagabanyutse mu myaka irindwi ishize bitewe n’imirimo myinshi yahanzwe, ituma ibyo Umunyarwanda yinjiza birushaho kwiyongera. Ubu bushakashatsi (EICV7) bwakozwe mu mezi 12 ya 2024, bukorerwa ku ngo 15.066.

Bwagaragaje ko ubukene mu Rwanda bwagabanyutse, buva kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.

NISR igaragaza ko kugira ngo Umunyarwanda abashe kubona ibiribwa n’ibindi by’ibanze nkenerwa mu mibereho ya buri munsi, bimusaba kuba afite nibura 560.127 Frw mu mwaka.

Imibare igaragaza ko Umunyarwanda ku mwaka yinjiza 1040$. Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 imirimo yahanzwe yari 1.374.214, mu gihe intego y’igihugu ari uguhanga ibihumbi 250 buri mwaka.

EICV7 igaragaza ko ingo miliyoni 1,5 zavuye mu bukene mu myaka, bivuze ko ubukene bwagabanyutseho 12,4% mu myaka irindwi ishize.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) bwagaragaje ko ubukene mu Mujyi wa Kigali bwagabanutse cyane mu myaka 7 ishize



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...