Kigali: Inyama yitwa ‘nyashi’ yishe umuntu

Utuntu nutundi - 14/06/2026 6:55 PM
Share:

Umwanditsi:

Kigali: Inyama yitwa ‘nyashi’ yishe umuntu

Abaturage bo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama, ahazwi nko mu Bigutiya, baguye mu kantu, nyuma y’urupfu rw’umugabo wapfiriye muri resitora nyuma yo kunigwa n’inyama izwi ku izina rya ‘nyashi’, aho yari isigajwe n’undi mukiriya.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2026, ubwo uyu mugabo wari uvuye mu kazi k’ubufundi yageraga muri resitora aje gufata amafunguro nk’uko bisanzwe.

Nk’uko abaturage bari hafi y’aho byabereye babitangaza, uyu mugabo yageze muri resitora ahagana saa kumi z’umugoroba asaba ubugari n’isosi. Mu gihe yari arimo kurya, undi mukiriya yinjiye maze asaba ibiryo n’inyama.

Gusa ngo uwo mukiriya wari watse inyama ntiyabashije kurya iyo nyama ngo kuko yariye ibindi, inyama iramunanira, ahita yishyura maze asohoka asize iyo nyama ku isahani.

Umwe mu baturage wari hafi y’aho, aganira na TV1 ducyesha iyi nkuru yagize ati: “Umugabo yari avuye mu gifundi aje kurya. Undi yinjiye asaba ubugari n’inyama, ariko inyama iramunanira ayisiga ku isahani. Wa mugabo wari urimo kurya isosi abonye iyo nyama ahita ayisingira arayirya.”

Nyuma yo kuyirya, ngo yahise aryama ku ntebe, atangira gusamba, bikekwa ko iyo nyama yamunize. Abari aho bagerageje gutabaza no gushaka ubufasha bwihuse, ariko imbangukiragutabara zahageze zisanga yamaze kwitaba Imana.

Abaturage bavuga ko inyama yari yamunize ari izo bakunze kwita “nyashi”, zisanzwe zicuruzwa muri iyo resitora kandi ngo nta bibazo zari zarigeze guteza mbere.

Umwe muri bo yagize ati: “Basanzwe bazirya nta kibazo. Ni yo mpamvu twatunguwe no kubona umuntu apfuye azize inyama. Sinzi niba yayimiriye aho cyangwa hari ikindi kibazo cyabaye.”

Nubwo bamwe mu baturage batekereza ko inyama zishobora kuba zari zitujuje ubuziranenge, kugeza ubu nta raporo y’inzego z’ubuzima cyangwa iy’abaganga iratangazwa yemeza icyateye uru rupfu.

Abaturage bavuga ko uru rupfu rwabateye agahinda n’urujijo, cyane cyane ko nyakwigendera atari yaguze iyo nyama ahubwo yayiriye nyuma y’uko isigajwe n’undi mukiriya.

Abaganga bakunze kwibutsa abantu kurya batuje kandi bahekenya neza ibiryo, cyane cyane inyama cyangwa ibindi biribwa bishobora kuniga umuntu iyo bimizwe bidahekenywe neza. Iyo umuntu anizwe n’ibiryo, bishobora gutuma umwuka utagera mu bihaha neza, bikaba byateza urupfu mu gihe ubufasha butabonetse vuba.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...