Kiddo Talents Show: Abana bamuritse impano mu gitaramo gikomeye cyaranzwe n'ibyishimo bisendereye-AMAFOTO+VIDEO

Imyidagaduro - 11/08/2025 6:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Kiddo Talents Show: Abana bamuritse impano mu gitaramo gikomeye cyaranzwe n'ibyishimo bisendereye-AMAFOTO+VIDEO

Igitaramo cya Kiddo Talents Show kigamije kumurika impano z’abakiri bato cyasije ibyishimo bisendereye ku bacyitabiriye biganjemo abana n’ababyeyi babo.

Ku Cyumweru tariki 10 Kanama 2025 ni bwo habaye igitaramo gikomeye cyiswe Kiddo Talents Show cyabereye muri Kepler i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali. Ni igitaramo cyateguwe na Kiddo Hub, ikigo gisanzwe gifasha abana bafite impano zitandukanye kikaba cyarashinzwe na Mbonyumugenzi Theodomir.

Abataramye muri iki gitaramo kuva ku mushyushyarugamba kugeza ku bavuye ku rubyiniro nyuma, bose bari abana. Abana berekanye impano zabo zitandukanye zirimo: kubyina gakondo, kubyina imbyino zigezweho, kuvuga amazina y’Inka, kuvuga imivugo, kuririmba, gushushanya, kumurika imideli, gusetsa, kuvuga ijambo ry’Imana n’izindi.

Hari hari abana basanzwe bazwi aho nabo berekanye impano zabo. Muri bo harimo Bennie usanzwe wifitemo impano yo kwigisha ijambo ry’Imana aho ari we watangije igitaramo yigisha abana bagenzi be kujya bumva ibyo ababyeyi babo bababwira ndetse anasengera igitaramo ngo kigende neza.

Hari kandi Louange usanzwe ufite impano yo kuririmba indirimbo z’abana dore ko aririmba no mu Itetero ndetse hakaba na Fabrice uzwi kubera ibiganiro birimo ubwenge ajya akora kuri YouTube. 

Hari kandi itsinda ry’Abana rizwiho kubyina cyane rya Moriox Kids risanzwe rizwiho kubyina cyane aho ryaserutse ryambaye imyambaro isa bakabyina indirimbo zitandukanye ziganjemo izigezweho. 

Abana bo muri Sherrie Silver Foundation baherekejwe na Sherrie Silver ni bo bagiye ku rubyiniro bwa nyuma, bakaba babyinnye indirimbo zitandukanye ndetse banaririmba izabo bakoze zirimo "Je Mappele" ikunzwe n’abatari bacye.

Muri iki gitaramo kandi hari umwana ufite ubumuga bwo kutabona witwa Agahozo wo mu karere ka Rwamagana werekanye impano yo kuririmba bikora benshi ku mutima.

Abitabiriye iki gitaramo biganjemo abana n’ababyeyi babo batahanye akanyamuneza mu maso ndetse bamwe biyemeza kuzashyigikira iki gitaramo ubwo kizaba kiba ku nshuro ya kabiri.




Abana bafite impano yo kubyina imbyino gakondo bayimuritse muri iki gitaramo Kiddo Talents Show


Louange yaririmbiye abana bagenzi be 

Ababyeyi bari baherekeje abana babo muri iki gitaramo cyamurikiwemo impano zitandukanye




Abana bitabiriye iki gitaramo bari benshi cyane 





Abana bitabiriye Kiddo Talenta Show ntabwo bigeze bicwa n'inzara n'inyota



Fabrice ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo cyamurikiwemo impano zitandukanye





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...