Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hariho impaka zakuruwe na Khalfan ashinja Marina gushaka gupyinagaza indirimbo bakoranye ngo ntirebwe binyuze mu gushyira iye hanze. Ibi yabivuze ku ndirimbo ‘We Made It’ yakoranye na Khalfan na Jay C, itavuzweho rumwe n’impande zombi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Marina yavuze ko Khalfan “yikunze cyane” ubwo yandikaga ubutumwa amushinja gusohora indirimbo ye bwite ‘Ndakurahiye’, mu gihe batari banarenza igihe kinini basohoye iyo bakoranye.
Khalfan yanamushinje ko yananiwe kugaragaza uruhare rwe mu kuyamamaza, ibintu Marina avuga ko bidafite ishingiro. Yagize ati “Ntekereza ko Khalfan yikunze cyane. Ikindi, ntabwo yabitekerejeho neza. Nari maze kubona ko indirimbo twakoranye iri kugenda neza, ku buryo itabangamirwa n’iyo nashyize hanze. Si uko nari ngamije kuyisenya cyangwa kuyibangamira.”
Nubwo Marina yemera ko ibyakozwe bishobora kuba byarababaje Khalfan, avuga ko icyemezo yafashe cyari gishingiye ku by’ubucuruzi (business), aho buri muhanzi aba afite uburenganzira bwo gushyira hanze igihangano igihe abona gikwiriye.
Ati:“N’ubwo yabifashe nabi, njye nari ndi gukora ibyo nkwiye nk’umuhanzi. Gusa kuko ari inshuti yanjye kandi yubashye urugendo rwanjye, ndamusabye imbabazi. Ariko ntabwo indirimbo nyisiba.”
Marina yavuze ko yubaha uruhare Khalfan yagize mu rugendo rwe rwa muzika, ndetse iyo bakoranye indirimbo ayifata nk’aho ari iye bwite.
Mu kiganiro nya Inyarwanda, Khalfana yavuze ko yashatse gusibisha iyi ndirimbo ya Marina mu rwego rwo guhangaa nawe kubera ko Marina yanze gusaba imbabazi ariko arabyihorera kubera ko amufata nka mushiki we. Yagize ati “Nari nagize umujinya numva ko indirimbo ye nayisiba ariko ntabwo nayisiba. Ambabarire n’abantu bagende barebe indirimbo ye.”
Khalfan avuga ko mbere y’uko Marina ashyira hanze iyi ndirimbo bari baravuganye amusaba kubanza kureka gato hanyuma bakabanza kumenyekanisha indirimbo imwe izindi iyo yindi ikazaza nyuma hari aho indi nayo yageze.
Nyuma yo kumwimvira ubusa, Marina ntabwo yatumye iyo ndirimbo imara icyumweru hanze ahubwo yahise asohoreraho ya yindi ye nshya yise ‘Ndakurahiye’.
Khalfan yemeza ko bizasaba kwiyunga mu buryo bwo gusaba imbabazi nibitaba ibyo ntabwo bazarebana neza n’ubwo bombi biyumva nk’abavandimwe.
Khalfan yavuze ko yagerageje gusibisha indirimbo ya Marina ariko arabyihorera kuko amufata nka mushiki we
Marina aheruka gusaba imbabazi Khalfan ariko avuga ko yikunze kumushinja gushaka kuzimya indirimbo 'we made it'
Reba ikiganiro Khalfan yagiranye na Inyarwanda Tv asobanura ku bibazo bye na Marina ndetse n'ibindi byose wakwifuza kumenya kuri Khalfan