Ni ibirori byasoje urugendo
rw’ubukwe bw’aba bombi bwatangiye muri Gashyantare, bukaba bwarabaye mu byiciro
bitatu mu bihugu bitandukanye, bigaragaza urukundo rwabo rwambutse imipaka.
Mu mpera z’ubu bukwe, aba bombi
batangaje ko bigeze gutekereza no gukorera ubukwe mu Rwanda, kubera uburyo
bahakunze ndetse n’imibanire myiza bafitanye n’abahanzi n’abandi bantu baho.
Nubwo bitabaye, ngo ntibikuraho ko bazahasura nk’abageni mu gihe kiri imbere.
Urukundo rwa Juma Jux na Priscilla
rwavuzwe bwa mbere mu mpera za 2023, nyuma yo guhura mu birori byabereye muri
Zanzibar byari byateguwe n’inshuti yabo isanzwe ikorera mu ruganda rw’imideli.
Juma Jux yahise atangira kugaragaza
Priscilla ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yamuhaye “amahoro n’icyizere” nyuma
y’igihe kinini atari mu rukundo ruhamye.
Ubukwe bwabo bwatangiriye ku muhango
w’umuryango wabereye muri Tanzania, bukurikirwa n’ubukwe bwemewe n’amategeko i
Lagos muri Nigeria ku wa 13 Gashyantare, umunsi umwe mbere ya Saint Valentin.
Ibirori byitabiriwe n’ibyamamare birimo Chioma Good Hair, Toyin Abraham na
Enioluwa.
Mu kwezi kwa Mata, habaye ubukwe bwa
gakondo bwabereye muri Nigeria, aho Priscilla yaserutse mu mwambaro w’Abayoruba
naho Juma Jux yambara imyambaro y’umuco waho. Nyuma y’iminsi ibiri gusa, habaye
ubukwe bwera bwabereye ku mucanga wa Lagos, mu muhango w’imbere mu muryango
n’inshuti za hafi.
Ubukwe bwabo bwasojwe ku wa Kane
tariki ya 28 Gicurasi 2025, muri Tanzania, buhuzwa n’ibitaramo n’ibirori
by’ubukwe byari bimaze ibyumweru.
Mu ifoto yashyizwe kuri Instagram na
Priscilla, aba bombi bari bambaye imyambaro isa, bafite akanyamuneza mu maso,
aho yanditse ati “Ubuziraherezo hamwe n’umukunzi wanjye”.
Ubukwe bwabo bwakurikiranywe cyane
ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bashima uburyo bwateguwe, imyambarire
n’igitinyiro bwari bufite, ndetse bifatwa nk’ikimenyetso cy’ubumwe hagati ya
Nigeria na Tanzania.
Kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2025, nibwo Juma Jux na Priscilla Ojo bakoreye ubukwe muri Tanzania, nyuma y'ubwo bakoreye mu gihugu cya Nigeria
Umuririmbyi Diamond wakoranye indirimbo na Juma Jux yitabiriye ubukwe bwe ashagawe mu buryo budasanzwe
Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime, Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool yaserutse mu bukwe bwa Juma Jux na Priscilla kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025
Alliah Cool amaze mu gihugu cya Tanzania byatumye abasha kwitabira ubukwe bwa Priscilla Ojo n'umuririmbyi Juma Jux
Umuririmbyi Bahati wamamaye muri Tanzania ari mu basore bambariye Juma Jux mu bukwe bwe n'umukunzi we
Abakobwa bambariye umugeni ku munsi udasanzwe mu rugendo rw'ubuzima bwe