Kevin Kade na Alliah Cool mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux n'umukunzi we – AMAFOTO

Imyidagaduro - 29/05/2025 8:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Kevin Kade na Alliah Cool mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux n'umukunzi we – AMAFOTO

Umuhanzi w’Umunyarwanda Kevin Kade, umukinnyi wa filime Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool ndetse n’umuhanzi ukomeye muri Afurika y’i Burasirazuba Diamond Platnumz, ni bamwe mu byamamare byagaragaye mu birori by’ubukwe bw’umuririmbyi Juma Jux n’umukunzi we Priscilla Ajoke Ojo, byabaye ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2025, mu gace ka Mikocheni i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ni ibirori byasoje urugendo rw’ubukwe bw’aba bombi bwatangiye muri Gashyantare, bukaba bwarabaye mu byiciro bitatu mu bihugu bitandukanye, bigaragaza urukundo rwabo rwambutse imipaka.

Mu mpera z’ubu bukwe, aba bombi batangaje ko bigeze gutekereza no gukorera ubukwe mu Rwanda, kubera uburyo bahakunze ndetse n’imibanire myiza bafitanye n’abahanzi n’abandi bantu baho. Nubwo bitabaye, ngo ntibikuraho ko bazahasura nk’abageni mu gihe kiri imbere.

Urukundo rwa Juma Jux na Priscilla rwavuzwe bwa mbere mu mpera za 2023, nyuma yo guhura mu birori byabereye muri Zanzibar byari byateguwe n’inshuti yabo isanzwe ikorera mu ruganda rw’imideli.

Juma Jux yahise atangira kugaragaza Priscilla ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yamuhaye “amahoro n’icyizere” nyuma y’igihe kinini atari mu rukundo ruhamye. Ariko kandi Juma Jux yavuze ko bwa mbere ahura na Priscilla bahuriye mu Rwanda, muri imwe muri Hoteli ubwo bombi bari mu rugendo rw’akazi.

Ubukwe bwabo bwatangiriye ku muhango w’umuryango wabereye muri Tanzania, bukurikirwa n’ubukwe bwemewe n’amategeko i Lagos muri Nigeria ku wa 13 Gashyantare, umunsi umwe mbere ya Saint Valentin. Ibirori byitabiriwe n’ibyamamare birimo Chioma Good Hair, Toyin Abraham na Enioluwa.

Mu kwezi kwa Mata, habaye ubukwe bwa gakondo bwabereye muri Nigeria, aho Priscilla yaserutse mu mwambaro w’Abayoruba naho Juma Jux yambara imyambaro y’umuco waho. Nyuma y’iminsi ibiri gusa, habaye ubukwe bwera bwabereye ku mucanga wa Lagos, mu muhango w’imbere mu muryango n’inshuti za hafi.

Ubukwe bwabo bwasojwe ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2025, muri Tanzania, buhuzwa n’ibitaramo n’ibirori by’ubukwe byari bimaze ibyumweru.

Mu ifoto yashyizwe kuri Instagram na Priscilla, aba bombi bari bambaye imyambaro isa, bafite akanyamuneza mu maso, aho yanditse ati “Ubuziraherezo hamwe n’umukunzi wanjye”.

Ubukwe bwabo bwakurikiranywe cyane ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bashima uburyo bwateguwe, imyambarire n’igitinyiro bwari bufite, ndetse bifatwa nk’ikimenyetso cy’ubumwe hagati ya Nigeria na Tanzania.


Kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2025, nibwo Juma Jux na Priscilla Ojo bakoreye ubukwe muri Tanzania, nyuma y'ubwo bakoreye mu gihugu cya Nigeria

Umuririmbyi Diamond wakoranye indirimbo na Juma Jux yitabiriye ubukwe bwe ashagawe mu buryo budasanzwe

Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime, Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool yaserutse mu bukwe bwa Juma Jux na Priscilla kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025

Alliah Cool amaze mu gihugu cya Tanzania byatumye abasha kwitabira ubukwe bwa Priscilla Ojo n'umuririmbyi Juma Jux

Umuririmbyi Bahati wamamaye muri Tanzania ari mu basore bambariye Juma Jux mu bukwe bwe n'umukunzi we

Abakobwa bambariye umugeni ku munsi udasanzwe mu rugendo rw'ubuzima bwe 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...