Ketchup
yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo
kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Ugushyingo 2025, avuye muri Nigeria. Ni ku
nshuro ya Kabiri agarutse mu Rwanda kuva mu 2023, ubwo yari yaje kumenyekanisha
zimwe mu ndirimbo ze zakwirakwiye ku mugabane wa Afurika.
Uyu
muhanzi wari ufite akanyamuneza kagaragara ku maso, yavuze ko yishimiye kongera
kuba mu Rwanda, igihugu yavuze ko “gifite izuba riryoheye imitima kandi
kigakunda abahanzi.”
Yabwiye
itangazamakuru ko impamvu nyamukuru y’uru rugendo ari ugukangurira abafana be
Album ‘Turn of the Mack’, ndetse no kumurika indirimbo ye nshya izasohoka kuri
iki cyumweru, ikazaherekezwa n’amashusho yayo.
Ati:
“Ndishimye kongera kugera mu Rwanda. Ndi hano kwamamaza Album yanjye izasohoka
umwaka utaha, ndetse n’indirimbo nshya izasohoka muri iki Cyumweru. Uru ni
urugendo rwiza ku muziki wanjye.”
Ketchup
yavuze ko yahisemo gutangirira uru rugendo mu Rwanda kubera uburyo ahakundirwa
n’urwego rw’iterambere igihugu kigezemo.
Yashimangiye
ko nyuma y’i Kigali azakomereza muri Uganda, aho afite inshuti ye ya hafi Yago
Pon Dat, bakoranye indirimbo mu myaka ibiri ishize.
Ketchup,
usanzwe akorera ku njyana ya Afro-Dancehall, yagarutse no ku ndirimbo ye
yamenyekanye cyane ‘Pam Pam’, avuga ko ari imwe mu zo yitaho cyane mu rugendo
rwe rw’umuziki.
Yagize
ati: "Pam Pam’ si indirimbo isanzwe. Ibaze ko hari igihe nageze ku Rwego
Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Nigeria bakanyakiriza iyi ndirimbo. Ni
indirimbo ntazibagirwa mu buzima bwanjye bwose. Buri gihe ndayumva bikamera
nk’aho nayihimbye ejo hashize.”
Yongeraho
ko imbaraga zayo zitagabanutse, kuko kugeza n’ubu ab DJ, abanyamakuru n’abakora
kuri Radiy bagikina iyi ndirimbo umunsi ku munsi.
Ketchup
ari mu Rwanda mu gihe gito, aho ateganya guhura n’abafana be, itangazamakuru
n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kugeza ku Banyarwanda ibyo ari gutegura mu
muziki.
Ketchup,
amazina ye nyakuri Onyido Nkemjika, ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bagejeje
kure umuziki wa Afro-Dancehall mu myaka ya vuba. Yatangiye umuziki mu myaka ya
za 2010, atangira kumenyekana biturutse ku mashusho y’ibitaramo n’indirimbo
zifite umwimerere w’isi ya Dancehall akora mu buryo bwihariye.
Yamamaye
cyane mu 2015 ubwo yasohoraga ‘Pam Pam’, indirimbo yahise ifata Isi ya Afurika
n’iyindi migabane, imufungurira amarembo muri Nigeria, Uganda, Kenya, Tanzania,
Rwanda n’ahandi.
Iyo
ndirimbo yamubereye intangiriro y’urugendo rushya, imushyira mu rwego rumwe
n’abahanzi bari bamaze gufata Afrobeat n’Afro-Dancehall ku rwego mpuzamahanga.
Mu
rugendo rwe, Ketchup yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Yemi Alade,
Olamide n’abandi, ahuza injyana zinyuranye ariko aguma ku murongo we w’“umudiho
uryoheye ama-dancefloors.”
Mu
2016 yasohoye EP yamufashije kurushaho kumenyekana, akomeza kubyutsa izina rye
binyuze mu bitaramo mpuzamahanga no gusohora indirimbo zifite umwimerere.
Ketchup
yagiye agaragara mu bihugu bitandukanye bya Afurika, by’umwihariko mu Rwanda no
muri Uganda, aho afite abakunzi benshi.
Ubu
ari kwamamaza Album ye nshya ‘Turn of the Mack’, ateganya kuyisohora mu 2026,
ndetse akomeje kugaragaza ko Pam Pam ari indirimbo izahora ari inkomoko y’ibihe
bye byiza mu muziki.
Ku
myaka amaze mu rugendo rwe, Ketchup akomeje kwiyubaka nk’umwe mu bahanzi bo mu
murongo wa Dancehall bafite ubudasa, umuvuduko n’ubushobozi bwo gushyira abantu
mu munezero aho ari hose.
Ketchup
akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ubwo yatangiraga urugendo rwo kumenyekanisha Album ye
nshya ‘Turn of the Mack’
Ketchup yagaragaje akanyamuneza, avuga ko yishimiye
gutangirira urugendo rwe rwa album mu Rwanda kubera uko yakiriwe neza mu 2023
Amaze
gusesekara i Kanombe yahise atangaza ko indirimbo ye nshya iri hafi gusohoka
kandi ko izaherekezwa n’amashusho mashya ategura igice gishya cy’urugendo rwe
rw’umuziki
Ketchup
yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda ari rwo yahisemo nk’ahantu hatuma yumva
akundwa kurusha ahandi bityo ahafata nk’umwanya mwiza wo gutangira kwamamaza
album ye ‘Turn of the Mack’
Uyu muhanzi yashimiye abanyamakuru n’abakora kuri Radio n’aba Dj bo muri Afurika no hanze yayo bakomeje gukina ‘Pam Pam’ avuga ko ari ibintu bimushyiramo imbaraga zo gukora no gutegura umushinga we mushya
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'PAM PAM YA KETCHUP WAGEZE I KIGALI