Ku wa mbere tariki ya 24 Werurwe 2025
nibwo Dusenge Clenia na Rugamba Faustin basezeaniye imbere y’amategeko mu
murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana.
Icyo gihe hasohotse ifoto imwe ariko
nyirubwite ntiyemeza ko iyo foto ari iyo mu bukwe bwabo ndetse bimara igihe
abantu batari babona Madedeli ashyira hanze amafoto y’umugabo bitegura
kurushinga.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram,
Madedeli yashyize hanze amafoto ye na Rugamba Faustin bigaragara ko hari ku
munsi wo gusezerana kwabo hanyuma ayaherekesha amagambo yuje urukundo.
Madedeli yagize ati “Zimwe mu nkuru
ntibiba ari ngombwa kuzivuga, kuko tuba twarigeze kuzibamo.”
Madedeli asezeranye n’uyu musore nyuma yo gutandukana na Ngiruwonsenga Innocent bari barasezeranye imbere y’amategeko mu 2017 ndetse banafitanye umwana w’umukobwa.
Madedeli yashyize ahagaragara Rugamba Faustin bitegura kurushinga
Rugamba Faustin yabayeho umukinnyi mu makipe nka APR FC, Zebra...