Inkuru dukesha ikinyamakuru K24 Digital, ivuga ko muri Kenya inzego z’umutekano zataye muri yombi umugore w’imyaka 28 ukurikiranyweho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge nyuma yo gufatanwa Cocaine yapimaga 294g yayihishe mu gitsina cye.
Nk’uko byatangajwe n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (DCI) ku wa Gatanu tariki 18 Mata 2025, uyu mugore witwa Jane Njeri Muigai yafashwe n’itsinda ry’abashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryari riri mu bikorwa byo guhashya abacuruza ibiyobyabwenge bava mu majyaruguru ya Kenya bajya i Nairobi.
Iri tsinda, ryaje guhagarika bisi yavaga Moyale yerekeza i Nairobi, maze mu isuzumwa ryimbitse bakoze, baketse uyu mugore kuko yagaragazaga ko afite ubwoba n’igihunga, ari nabyo byatumye abapolisi b’abagore bamujyana ku ruhande kugira ngo bamusake mu buryo bwihariye.
Icyo bakekaga cyaje no kwemezwa ubwo bamusanganaga Cocaine ihishe mu gitsina, aho yari yayihahishe mu rwego rwo kwirinda ko bayimufatana, ariko bikaba iby'ubusa.
Uyu mugore yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Moyale, mu gihe abashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge batangiye iperereza kuri ibi, kugira ngo haboneke ibimenyetso bizifashishwa n'ubushinjacyaha.
Iri suzuma rikorwa muri Kenya ni kimwe mu ngamba zafashwe muri gahunda y’igihugu yo guhashya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, cyane cyane mu nzira ziva mu turere twegereye imipaka twerekeza mu murwa mukuru.
Kenya, umugore yafatanywe cocaine yayihishe mu gitsina.