Mackenzie n’abandi bantu 29 baburanishirijwe mu rukiko ruherereye i Mombasa. Ibyaha baregwa bifitanye isano n’urupfu rw’abantu bo mu mutwe w’idini wari warashinze ibikorwa byawo muri iryo shyamba, ahamaze kuboneka imirambo y’abantu barenga 400.
Mu gusoma umwanzuro w’urubanza, umucamanza yagereranyije ibyabereye i Shakahola n’ibindi byago bikomeye byabaye mu matsinda y’amadini, birimo ubwicanyi bwabereye i Jonestown muri Guyana mu myaka ya za 1970.
Iperereza n’ibimenyetso byatanzwe mu rukiko byagaragaje ko Mackenzie yari afite ijambo rikomeye ku bayoboke be, bamubonaga nk’uvugira Yesu kandi ubagezaho ubutumwa bwe.
Umucamanza yavuze ko yayoboraga uwo mutwe mu buryo budasigaga abayoboke umwanya wo kumuvuguruza. Mackenzie yashishikarizaga abayoboke kwimukira mu ishyamba rya Shakahola, ababwira ko ari "ubutayu Imana yateguye."
Yabuzaga kandi abayoboke gukoresha ubuvuzi bugezweho no kohereza abana ku ishuri, avuga ko ibyo binyuranyije n’inyigisho za Bibiliya kandi ko bikomoka kuri Satani.
Mackenzie yatawe muri yombi mu 2023, nyuma y’uko abashinzwe iperereza bavumbuye imva rusange zirimo imirambo y’abantu barenga 400 mu ishyamba rya Shakahola, riherereye hafi y’inkombe za Kenya.
Iperereza ryagaragaje ko benshi mu bapfuye bishwe n’inzara, mu gihe abandi basanzwe baranizwe. Ibyo byatumye ibyabereye muri iryo shyamba bifatwa nk’imwe mu mpanuka zikomeye zifitanye isano n’inyigisho z’umutwe w’idini muri Kenya.
