Aya makuru yakuruye impaka n'impungenge ku bijyanye n'umucyo mu itangwa ry'amasoko ya Leta, nyuma y'imyaka 2 iri soko ryari ryarahawe isosiyete ya miliyaderi w'Umunya-India Gautam Adani iseswa kubera iperereza ku byaha bya ruswa.
Nk’uko tubikesha Business Insider Africa, Sosiyete ya Chivayo, IMC Construction Kenya, yinjiye mu ihuriro ry'amasosiyete riyobowe na China Communications Construction Company, rifatanyije na sosiyete yayo ishami rya China Road and Bridge Corporation.
Iri huriro ni ryo ryatsindiye isoko nyuma y'ipiganwa ryabaye nyuma y'uko amasezerano ya Adani aseswe mu ntangiriro za 2026.
Uyu mushinga uzubaka inyubako nshya yakira abagenzi ndetse n'umuhanda mushya w'indege (runway) ku kibuga cya JKIA, ari na cyo kibuga gikomeye muri Kenya.
Kugeza ubu, JKIA yakira abagenzi bagera kuri miliyoni 8.8 buri mwaka, umubare urenze ubushobozi bwari bwarateganyijwe.
Umuhanda mushya w'indege uteganyijwe kurangira mu 2029, ukazafasha kongera ubushobozi bw'ikibuga kuva ku ndege 14 zishobora kugenda cyangwa kugwa mu isaha imwe kugeza kuri 63.
Amakuru kuri uyu mushinga avuga ko ibikorwa byo kubaka biteganyijwe gutangira muri uku kwezi kwa Kamena 2026.
Inkunga izakoreshwa muri uyu mushinga izaturuka ku kigega gishya cya Kenya cyiswe National Infrastructure Fund, kizafashwa n'inyungu zituruka mu kugurisha imigabane ya Leta mu bigo bimwe na bimwe. Indi mari izava mu nguzanyo z'ubucuruzi zizishingirwa ku mafaranga yishyurwa n'abagenzi bakoresha ikibuga cy'indege.
Nubwo ubushobozi bwa tekiniki bw'abatsindiye iri soko butavugwaho rumwe, abantu benshi bakomeje kwibaza ku mubano wa hafi uri hagati ya Chivayo na Perezida Ruto.
Uyu munyemari amaze gusura ibiro bya Perezida wa Kenya inshuro nyinshi ndetse yanigeze kuvuga ko Ruto ari umwe mu bamugira inama mu bucuruzi bwe. Bombi bagiye bahurira ahantu hatandukanye harimo Sagana State Lodge na Wajir State Lodge baganira ku mishinga y'ishoramari ifite agaciro ka miliyoni nyinshi z'amadolari.
Mu myaka ishize, amasosiyete afitanye isano na Chivayo yagiye ahabwa amasezerano akomeye mu karere, harimo umushinga w'ingufu ufite agaciro ka miliyari 2.5 z'amadolari y’Amerika muri Kenya na Tanzania.
Icyakora, Chivayo amaze igihe ahura n'ibirego bimushinja kutubahiriza amategeko mu itangwa ry'amasoko muri Zimbabwe, nubwo abanyamategeko be bakomeje kubihakana bavuga ko nta bimenyetso bifatika bihari.
